avr
05
2016

Huye: Ikibazo cy’abangiza ‘Ibisi’ cyihariye umwanya munini mu nama y’umutekano yaguye

Hashize igihe kirenga umwaka ishyamba ry’ibisi bya Huye ryangizwa ku buryo bukomeye, aho abantu bazwi ku izina ry’ibihazi batemamo ibiti, bagatwikiramo amakara, hakiyongeraho n’ibikorwa by’urugomo bakorera umuntu wese ushaka kubabuza gukora ayo marorerwa.

Iki kibazo kimaze iminsi gisa n’icyaburiwe umuti cyahagurukije inzego za Gisirikari, Polisi y’igihugu, n’Abayobozi ku nzego z’ibanze aho biyemeje kukirangiza burundu.

Mu nama yaguye y’umutekano yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa mbere taliki ya 04 Mata 2016, iki kibazo nicyo cyavuzweho umwanya munini.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyepfo, Brig Gen Mupenzi Jean Jacques Mupenzi yatunze agatoki bamwe bayobozi ku nzego z’ibanze ko bashyira ingufu nke mu kurangiza iki kibazo no gukingira ikibaba ibihazi byangiza ibisi.

Brig Gen Mupenzi Mupenzi yagize ati “Umuyobozi wumva kurangiza ikibazo bimunaniye aze atubwire tumufashe, ariko sinshaka kongera kumva ko hari abantu bananiranye bajya kwangiza ibisi bya Huye, turashaka ko tugirana ubufatanye mu gukemura icyo kibazo”.

Bamwe mubayobozi b’imidugudu n’utugari bari muri iyi nama bagaragaje ko bafashe ingamba zikomeye zo gukumira no guta muri yombi abangiza ibisi bya Huye harimo gukora irondo ku manywa na n’ijoro.

Gusa aba bayobozi bagaragaje imbogamizi bagihura nazo zituma ikibazo kitarangira burundu, zirimo ko abangiza iri shyamba bitwaza intwaro bagakorera urugomo abaje kubakumira.

Umwe mubayobozi b’akagari ati “Tugiye kugerageza kubafata ariko baba bitwaje imihoro n’amashoka ku buryo bitatworohera kubegera, kandi ni abantu bafite ubugome, nk’ubu mu kagari kanjye mfite urutonde rw’abantu 60 bajya kwangiza ibisi (...) dukeneye ko inzego z’umutekano zadufasha kubafata”.

Abayobozi ku nzego z’ibanze mu karere ka Huye bagaragaje indi mbogamizi ituma iki kibazo kitarangira burundu, bavuga ko bacibwa intege nuko iyo bafashe umuntu wangiza ibisi bakamuzanira polisi ihita imurekura akajya kubivugaho.

Umwe ati “Polisi ikwiye kudufasha kuko haba ubwo iduca intege, nk’iyo ibyo bihazi tubifashe tukabizana kuri polisi tujya kugera mu mudugudu tugasanga byadutanzeyo, (...) urumva rero gufata umuntu mukanya akaza kukwivugaho ngo waruhiye ubusa, nawe wumva ucitse intege”.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’amajyepfo, ACP Francis Nkwaya nawe yagarutse kuri iki kibazo cy’abangiza ishyamba ry’ibisi agifataho umwanya munini abwira abayobozi ku nzego z’ibanze ko ahakenewe ingufu zirenze ubushobozi bwabo bajya biyambaza Polisi y’igihugu ikabafasha ariko ikibazo kikava mu nzira.

N’ubwo hatagaragajwe igipimo cy’ishyamba ry’ibisi rimaze gutemwa, abayobozi b’utugari bagiye bafata ijambo buri umwe yagiye agaragaza hegitali zatemwe mu kagari ayobora, bikagaraza ko hamaze kwangizwa ishyamba rinini.

Ku gice giherereye ku karere ka Nyaruguru, havuzwe ko hamaze kwangizwa hegitali zirenga 70.

Ibisi bya Huye ni uruhererekane rw’imisozi ihuriweho n’uturere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, ahazwi cyane nk’ahahoze urugo rwa Nyagakecuru wamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Inama y’umutekano yasojwe hafashwe umwanzuro wo gukaza irondo ku manwa na n’ijoro, abangiza ibisi bagafatwa kandi hemezwa ko bazajya bajyanwa mu nkiko, igihe cyo kubafatira ibihano cyagera bakajya kuburanishirizwa aho bakomoka kugira ngo bibere abandi urugero.

Ibindi byavuzweho muri iyi nama, harimo ikibazo cy’inzoga z’inkorano zitemewe, ibiyobyabwenge, abana bataye ishuri, ubujura bukorerwa mu ngo n’ibindi.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Thématiques: 

Partager