jui
03
2016

Imiryango igishakisha abayo yaburiye muri genocide irasaba abakoze ibyaha kubabereka kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro

Mu Rwanda haracyari imiryango myinshi igishakisha imibiri y’abantu bayo bahitanywe na genocide yakorewe abatutsi,mu 1994, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bijye binaborohera kubibuka bazi aho bari bubasange.
Mu bagize uruhare mu gukora genocide, harimwo abagiye bemera ibyaha bakoze, bakerekana aho imibiri y’abo bishe iri, ababo bakabashyingurana icyubahiro. Ariko kandi ngo hari n’abandi kugeza iki gihe, nyuma y’imyaka 22 u Rwanda ruhuye n’icyo cyago, bakijuragiza abo biciye, ngo ntibababwize ukuri aho ababo bari. Bityo ngo bigatuma imitima yabo igumana igikomere kidakira, bikarushirizaho iyo igihe cy’icyunamo kigeze badafite aho bajya kwibukira ababo.
Urugero twatanga ni urwo mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, ahari imiryango itatu , imaze imyaka irenga icumi, buri gihe uko icyunamo, kigeze, bagenda bagacukura aho beretswe n’ababiciye, ariko ngo bagasanga nta mubiri n’umwe uhari.
Mukarunazi Generose, ni umwe mu bagize iyi miryango, akaba yariciwe musaza we. Agira ati:”abakoze ibi byose turaturanye, babayeho bishimye n’imiryango yabo, ariko jye bakomeza kunjuragiza, banyereka aho bazi neza ko ntacyo ndi buhakure. Niba barasabye imbabazi tukazibagirira, bambabariye bakanyereka abanjye aho bari nkabashyingurana icyubahiro, byibuze nkaruhuka.”
Ikirenze kuri ibi, Mukarunazi Generose, ngo agira ngo agiye kwibuka cyangwa muri ibyo bikorwa byo gushakisha abe, agasanga inzu irangaye, bamwibye twose, batanamusigiye n’inkono yo gutekamo. Ubu akaba asigaye iheruheru.
Rutembisa Emmanuel, nawe ngo basangiye ikibazo n’uyu mubyeyi, kuko aho yaburiye musaza we ari ho na we yaburiye se. Ariko we ngo n’ubwo agerageza kubyakira biracyamubereye urujijo, kuko yabyirutsemo cyane akabiburira igisubizo gifatika. Ati:”twageze n’aho batwereka ahantu, turahacukura, muri iki cyunamo giherutse, maze mu buyobozi batubwira ko ari amagufa y’ibikoko twabonye, atari imibiri y’abantu.”
Mukankusi Marie Françoise na we, utarabona umubiri w’umuvandimwe we, avuga ko icyo asaba abishe abantu babo, bareka gukomeza kubajuragiza, bakabereka aho ababo bari.
Birahira Eugène, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro, avuga ko bagikora uko bashoboye kwose kugira ngo bafashe iyi miryango kubona imibiri y’abayo, ariko ko ari ibintu bisaba kugenda gake. Gusa abona ko abatanga amakuru atari yo kugeza aho batanga ayagaragaza amagufa y’ibisimba kandi abantu bashaka ababo, ari abashinyaguzi.
Fidèle Nsengiyaremye, komiseri ushinzwe itangazamakuru muri Ibuka, abona ko leta yari ikwiye guhagurukira ikibazo cy’imiryango igishakisha abayo kimaze imyaka ingana itya kitarabonerwa umuti, kandi abagiteje bahari.
Ikindi kandi by’umwihariko, ngo kuko bamenye iki kibazo cy’uyu mubyeyi ububabare bwe burengejweho kwibwa n’utwo yifitiye, ngo bagiye kugikurikiranira hafi muri Ibuka, ariko kandi banamugereho, barebe icyo bamufasha.
Cyokoze, leta na yo ayihamagarira kugira icyo ikoze kuri uyu mubyeyi, cyane ku mutekano we.
Adeline Umutoni.

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager