sep
08
2016

KARONGI: ABIZE BAKUZE BO MU MURENGE WA RUGANDA BARASABA BAGENZI BABO KWITABIRA AMASOMERO.

Bamwe mu bize bakuze bo mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi barasaba abandi bakuze batazi gusoma ko babyitabira kuko kuguma mu bujiji ntacyo bigeza kumuntu.Ibyo babivuze kuri uyu wakane ubwo muri uwo murenge hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ubujiji umunsi warufite insanganyamatsiko igira iti: “Hanze y’inkuta z’ishuri duteze imbere umuco wo gusoma mungo no mu miryango. “

Niyonsaba Elina n’umubyeyi utuye mu kagari ka Kivumu mu mumurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi. N’umwe muri 302 bahawe impamyabumenyi bize bakuze mu buhamya bwe agira ati: “Ntaramenya gusoma nagiraga ipfunwe ryokujya n’ahabandi bari ariko ahomenyeye gusoma ubu mfite ijambo ahantu hose.”

Mugenzi we witwa Mushinzimana Oliva agira ati : “Ndashishikariza n’abagenzi banjye batazi gusoma kandi bakuze kwitabira amasomero kuko kuba mu bujiji ntacyobigeza k’umuntu.”

Nubwo abo bishimira ko bamenye gusoma , kubara no kwandika, mu karere ka Karongi urugamba rwo kurwanya ubujiji ruracyari rurerure kuko abatazi gusoma basaga 37.000. ADRA RWANDA n’umwe mu bafatanya bikorwa b’akarere ka Karongi biyemeje guhashya ubujiji .Madame Nyirandatira Francina ashinzwe uburezi muri ADRA RWANDA mu turere twa Karongi na Nyamasheke ati: “Kuva uwo mushinga watangira tubona hari umusaruro utanga kuko tumaze gusohora abanyeshuri bagera ku 6000.”

Kuruhande rw‘ubuyobozi bw’akarere ka Karongi , Mukashema Drocella umuyobozi w’akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agira ati: “Turashima umufatanyabikorwa mu bikorwa byo guteza imbere umuturage w’akarere ka Karongi cyane bamukura mu bujiji nk’ubuyobozi aba azi ubufatanye.”

302 bo mu murenge wa Ruganda bahawe impamyabumenyi abatsinze neza amasomo yabo bahawe ibihembo birimo za bibiriya, amaradiyo, amasuka , amajereka n’ibindi…..

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:00

Partager