juin
13
2016

Kayonza: Abanyeshuri bakoreshwa imirimo ivunanye mu buryo bwo kwishyura gahunda yo kugaburirwa kw'ishuri

Mukarere ka Kayonza ho m’uburasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’abanyeshuri batishoboye bakoreshwa imirimo y’amaboko irimo kumesera abarimu no gukoropa amashuri kugirango bagaburirwe muri gahunda ya leta yo kugaburira abana ku mashuri. Bamwe mubanyeshuri babwiye umunyamakuru wacu ukorera muri iyi ntara ko iyi mirimo bayikoreshwa n’ubuyobozi bw’amashuli kuko baba babuze amafaranga yo gutanga. Umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba, Madame Uwamaliya Odette we yatubwiye ko bitemewe gukoresha umwana imirimo isa nk'aho ari igihano kugira ngo akunde agaburirwe ku ishuri, ari na yo mpamvu iki kibazo ngo kigiye gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’intara.

Inkuru ya Elias Byukusenge wa Radio Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager