avr
12
2016

Kayonza : Barifuza ko hubakwa ikimenyetso kuri kiriziya ya Rwinsheke

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi bo mumurenge wa Murundi, akarere ka Kayonza ho m’u Burasirazuba bw’u Rwanda, barasaba ko kuri kiriziya ya Rwinsheke hakubakwa ikimenyetso cyiriho amazina y’abiciwe muri iyi kiriziya basaga igihumbi muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ngo nubwo nta Rwibutso ruhari ariko hibukirwa buri mwaka aha akaba ariho bahera basaba ko iki kimenyetso cyahubakwa. Honorable Depite Safari Theoneste wari witabiriye igikorwa cyo kwibuka kuri iyi Kiriziya, yabwiye Isango Star ko agiye gukora ubuvugizi kuburyo iki kimenyetso cyubakwa bakajya bibukira ahantu hariho n’amazina y’abishwe.

Ku nshuro ya 22 aba hano mu murenge wa Murundi akarere ka Kayonza nabo kimwe n’ahandi hose mu gihugu bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bazirikana abo yatwaye ubuzima. Ni kuri kiriziya ya Rwinsheke iherereye mu kagari ka Karambi ahiciwe abatusti basaga igihumbi kimwe no munkengero zayo. Abacitse ku icumu ba hano barishimira ko bateye imbere bakavuga ko babikesha leta nziza y’u Rwanda gusa bagasaba ko kuri iyi kiriziya hakubakwa ikimenyetso cyajenoside cyerekana ko hiciwe abantu nubwo abahiciwe bajyanywe murwibutso rwa Rukara, nkuko bivugwa na Habumuremye Emile mu izina ry’abacitse ku icumu.

Kuri iki kifuzo Hon. Depite Safari Theoneste yabwiye Isango Star ko agiye gukora ubuvugizi kuburyo iki kimenyetso cyubakwa bakajya bibukira ahantu hariho n’amazina yabishwe.

Abatutsi basaga igihumbi biciwe hano abenshi ni abari batuye mu cyahoze ari segiteri Ryamanyoni Komine Rukara, imibiri imwe yarabonetse ariko ngo hari n'itarabonetse kuko ababishe banze gutanga amakuru yaho imibiri yabo yajugunywe.

 Elia Byukussenge, Radio Isango Star

 

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager