juin
03
2015

Kayonza: intambi zituritswa zibangamiye abaturage

Abatuye mu kagari ka Bunyetongo mu murenge wa murama baravuga ko babangamiwe n’intambi zituritswa n’abakozi b’ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya wolfram mining, no kuba bacukura banyuze munsi y’amazu yabo ngo bafite impungenge ko inzu zabo zishobora kuzarigita. Amazu yabo asenyuka kubera izo ntambi zituritswa ariko ntibemererwe gusana.  Bakaba basaba ingurane bakimukira ahandi. Ubuyobozi bw’umurenge butegereje kuvugana n’ubuyobozi bwa wolfram mining kuri iki kibazo.
Nubwo ubuyobozi bw’uyu murenge butanga iki kizere aba baturage bavuga ko inzego zose zubuyobozi muri aka karere zikizi kuva mu myaka ibiri ishize ariko ngo ntagikorwa.
Inkuru yatunganyijwe na Lucien Kamanzi, Radio Izuba, itanzwe na Narcisse Dusabumuremyi, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:03:04

Partager