fév
25
2016

Miliyoni 50 z'ama dollars ngo zigendera muri ruswa iba mu mikino

Nyuma y’aho havugiwe ruswa ikomeye mw'ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, umuryango Transparency International, ushinzwe kurwanya ruswa washyize hanze raport igaragaza uko ruswa ihagaze mu mikino.
Uyu muryango uvuga ko ruswa ihari ku kigero cyo hejuru, ariko ko bigoranye kumenya amafranga nyayo atangwa nka ruswa. Imibare bagaragaza yerekana ko 59 kw'ijana by'abantu babajijwe batakarije FIFA icyizere bitewe na ruswa ikomeje kuvugwa muri iryo shyirahamwe.
Mu bihugu bifite imikino idateye imbere, ngo habarurwa million 50 z'amadolari y'amanyamarika zigendera mu bikorwa bya ruswa, akagenda azamuka akurikije iterambere ry’igihugu. Aha ruswa ngo zitangwa mu buryo bunyuranye, haba mu gutega cyangwa Betting mu rurimi rw'icyongereza, mu gutanga amasoko yo kubaka ibibuga by'imikino no mu bindi bikorwa byose bitegura imikino.
Ingabire Marie Immaculée, ukuriye ishami rya Transparency International mu Rwanda avuga ko atari aho ruswa igaragara gusa, ahubwo ko n'ihinduranywa ry'abatoza cyangwa abakinyi ba sport bitanyura mu mucyo.
Aha akanatanga urugero rw'ikibazo giherutse kubera i Huye aho hari hari kubera umukino mpuzamahanga wa Chan, amashanyarazi agacika umukino ugahagarara kandi hari hatanzwe amafaranga yo kugura amazutu.
Ibi rero ngo ni ibyo kurwanya cyane kuko biza bidindiza iterambere ry’urubyiruko.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager