juin
30
2016

MINAGRI yagaragaje icyaba umuti urambye wo gukumira amapfa

Nyuma yuko muri tumwe mu turere tw’Intara y’i Burasirazuba hagaragaye ikibazo cy’amapfa yateye bamwe mubaturage kujya gushakira ubuzima ahandi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) irashishikariza abanzi gukoresha uburyo bugezweho bwo kuvomerera imyaka busanzwe bukoreshwa mu bigo by’ubushakashatsi.

N’ubwo  iyi minisiteri ibona ubu buryo nk’umuti urambye wakumira amapfa, abahinzi bavuga ko buhenze kuburyo batabasha kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho byifashishwa.

Muri iyi minsi muri tumwe mu turere tw’intara y’i Burasirazuba turimo Bugesera, Kayonza na Kirehe hari ikibazo cy’amapfa yatewe n’ihindagurika ry’ibihe, bituma abahinzi babura umusaruro, abaturage baho batangira kujya gushakishiriza imibereho ahandi ibizwi nko gusuhuka.

Iki kibazo bamwe bita ko ari inzara yibasiye abatuye muri icyo gice, cyahagurukije inzego z’ubuyobozi kugira ngo barandure umuzi wacyo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Kamena 2016, ubwo yasuraga ishuri rikuru ry’Imyuga  n’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’amajyepfo (IPRC South), yagiranye ikibaniro n’abahinzi bari guhugurwa ku buryo bugezweho bwo kuhira imyaka.

Nsanganira yavuze ko hakimara kugaragara ikibazo cy’amapfa mu ntara y’i Burasirazuba bahise bafata ingamba zo gushishikariza abahinzi gukoresha uburyo bugezweho bwo kuhira ibihingwa.

Yagize ati “Icyo dushyize imbere cyane twakomeje no gukoraho kuva icyo gihe ni ukureba uburyo twahangana n’iryo hindagurika ry’ibihe dukoresha gahunda yo kuhira ”.

Bamwe mu bagize amakoperative y’ubuhinzi bari guhabwa amahugurwa bagaragaje ko bamaze kunguka ubumenyi, ariko bafite ikibazo cy’uko ibikoresho bikoreshwa bihenze bikaba bigoranye ko babona ubushobozi bwo kubigura.

Mbarushimana yagize ati “Imbogamizi tugira ni uko ubu buryo buhenze, habaho wenda korohereza abaturage kuko biragoye ko na Koperative yapfa kubona miliyoni ziguze ibikoresho byifashishwa”.

Tonny Nsanganira yabwiye aba bahinzi ko badakwiye kugira impungenge kuko Leta izajya yunganira abakoresha ubu buryo bwo kuhira, ariko agatanga inama yo kwibumbira hamwe no  kugana ibigo by’imari bagasaba inguzanyo.

Nsanganira ati “Biri muri gahunda ya ‘nkunganire’ ya Leta, ituma abantu bashobora kunganirwa kugera ku kigero cya 50% by’ikiguzi cy’ibyo bikoresho”.

Yakomeje asobanura ko iyi gahunda ya nkunganire, ifite umwihariko wo gufasha mu bikorwa byo kuhira bahereye ku bafite ubuso bungana n’igice cya Hegitali kugeza kuri Hegitali  10.

Umuyobozi wa IPRC South, Dr Twabagira Barnabe yavuze ko  kugeza ubu bamaze guhugura abahinzi  bagera ku 160 baturuka muri koperative z’ubuhinzi zinyuranye, ariko ari ngo ni gahunda ikomeza.

Dr Twabagira yakomeje avuga ko  ku kijyanye n’ibiciro, kugura imashini n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka, bigera muri miliyoni 11 z’amafaranga y’u rwanda.

Ubu buryo bwo kuhira bukora bute?

Ubu buryo bugezweho bwo kuhira imyaka bita “Rain Gun” (ugenekereje mu Kinyarwanda ni kuvuga imbunda irasa imvura)busanzwe bukoreshwa mu bigo bikora ubushakashatsi.

Rain Gun ubusanzwe ifite ibice bitatu, birimo igice gitumbagiza amazi mu kirere akamanuka ameze nk’imvura, imashini itanga umuvuduko w’amazi, ndetse  n’umupira ukabuta amazi.

Kuri ibi hiyongeraho n’ahantu ho gufatira amazi agomba gukoreshwa, nk’ikigega cy’amazi, urugomero cyangwa amazi yatezwe kuri shitingi.

Ubu buryo bwo kuvomerera amazi ku bihingwa iyo buri gukoreshwa ubona ntaho bitaniye n’imvura isanzwe iri kugwa.

Iyi Rain Gun uyiteraka ahantu hamwe ikamisha amazi nk’ay’imvura akagera muri metero zirenga 30 kandi igenda yizenguruka, warangiza ukayimura ukayiteraka ahandi.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bimwe na bimwe, umubare munini w’abarutuye utunzwe n’ubuhinzi bukomatanyije n’ubworozi, gusa ahenshi mucyaro iyo ari mugihe cy’izuba ubuhinzi busa naho buhagaze abahinzi bakaba bahura n’inzara.

Ibi kandi bituma ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka ku bworozi bizamuka ku isoko, kubera ibura ry’imyaka n’ubwatsi bw’amatungo.

Mu minsi ishize abanyeshuri bo muri IPRC South baganiriye na IGIHE bagaragaje ko ikoreshwa rya Rain Gun ryitaweho ibi bibazo byose byakemuka, abahinzi n’aborozi bagakomeza ibikorwa byabo igihe cyose babishakiye.

Aba banyeshuri bagaragje ko mu buryo bwa bizinesi, Rain Gun ishobora no kugurwa n’umuntu ku giti cye cyangwa Koperative , akajya ayikodesha abandi bakamuha amafaranga.

Ibigaragara ni uko abahinzi bishyize hamwe cyangwa koperative bakagura Rain Gun byafasha kwihutisha no guteza imbere ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko hari ubwo babura umusaruro kubera ibura ry’imvura, ikindi kandi byabaha n’amahirwe  yo bahinga mu gihe cy’izuba.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager