déc
17
2015

Ngoma : Abunzi barasaba koroherezwa mu itumanaho

Abunzi bo mu karere ka Ngoma mu ntara y’u Burasirazuba nyuma yo guhabwa amagari n’umushinga IRC (International Rescue Committee) baratangaza ko aya magare azabafasha mukazi kabo gusa ngo haracyari imbogamizi isigaye, ariyo y’itumanaho aho ngo bakoresha amafaranga atari make muri uyu mwuga wo kunga abaturage kandi bakaba bakorera ubushake nta gihembo. Ministeri y’ubutabera mu Rwanda ishinzwe uru rwego rw’abunzi ivuga ko ikibazo cy’itumanaho kuri aba bunzi kigiye gukemuka ngo hari gushakwa icyakorwa kugirango babashe guhabwa itumanaho. 

Ubundi komite y’abunzi iyo yajyaga gukemura ikibazo byabasabaga kwishakaho ubushobozi bwamafaranga bagatega bakagera ahabereye ikibazo cyangwa bakagenda namaguru. Ibi byasaga nk’imbogamizi ikomeye kuri bo kuko n’ubusanzwe bakorera ubushake nta gihembo bahabwa.

Abunzi bo mu karere ka Ngoma,nyuma yo guhabwa amari 42 mu mirenge 14 ikagize bavuze ko hari byinshi aje gukemura cyane cyane kurengera amafaranga batangaga ku matike. 

Nzeyimana Jean Pierre,umuyobozi w’umushinga mpuzamahanga ,IRC Rwanda,uyu mushinga ukaba ariwo watanze aya magari,ukaba kandi usanzwe ufasha uru rwego mu kubona amahugurwa mu mategeko,yatagaje ko kuba abunzi bajyaga gukemura ikibazo bikabasaba kwishakaho ubushobozi hari ibitagendaga neza,ubu bizera ko bagiye gutanga service nziza kurusha.

Aba bunzi baragaragaza ko nubwo bahawe aya magare ariko bakibangamiwe n'ikibazo cy'itumanaho kuko bakoresha amafaranga yabo bagura amakarita yo guhamagarana

Kuruhande rwa Minietri y’ubutabera ifite munshingano uru rwego rw’abunzi,Urugeni Martime,umuyobozi muri iyi ministeri ushinzwe ubutabera bwa rubanda,asubiza ku mbogamizi y’itumanaho aba bunzi bagaragaje nkiyisigaye ikiri ikibazo,yavuze ko igihugu kiri kureba buryo ki yakemuka maze bagahabwa uburyo bw’itumanaho.

Urwego rw’abunzi rwashimiwe uruhare rwarwo mu kugabanya imanza zigezwa munkiko aho aba bunzi ngo bakemura ibibazo bingana na 90 byakagombye kugera mu nkiko. 

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager