mai
26
2016

Ngororero: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Ngororero kwegera abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo bafite hakiri kare.

Ibyo Ministriri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka akaba yabisabye abayobozi b’ako karere ka Ngororero ubwo yari yabasuye agasanga hari ibibazo abaturage bafite kandi bakagombye kuba barabikemuye Kaboneka  ati:Ngororero hari ibibazo nkahandi ariko n’ibibazo usanga byakangobye kuba byarakemutse ati: abayobozi bigaragara ko bategera abaturage ati nibegere abaturage babakemurire ibibazo hakiri kareabatazabikora bazabibazwa.

Abaturage bo mu karere ka Ngororero nabo bati:twunva abayobozi b’inzego zibanze badukemurira ibibazo kare tutiriwe dutegereza abo kurwego rwo hejuru.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Nambaje Godefrof yavuze ko impanuro bahawe na Ministre bagiye kuzikurikiza  ati:tugiye kumanuka twegere abaturage nubwo ndi mushya ariko mbonye icyo gukora ngo hamwe no gufatanya.

Mubindi bibazo byagaragaye harimo ikibazo cy’abana bagifite imirire mibi nabana bata ishuri aho abayobozi bongeye gusabwa gufatanya bakabikemura.

Uwiyera Julie, Radio Isangano

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager