fév
09
2016

Nyagatare: Benshi mu bafite ubumuga ntibitabiriye amatora

Mu gihe byagaragaye ko umubare w’abafite ubumuga bitabiriye amatora y’inzego zibanze mu Karere ka Nyagatare ari muto cyane, abari muri icyo cyiciro bifuje ko bashyirirwaho uburyo bworoshye bwabafasha kugera aho amatora abera, kugira ngo nabo buzuze inshingano zabo nk’abandi Banyarwanda.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, kuri uyu wa mbere abatuye Akarere ka Nyagatare bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’abagize inzego z’ibanze. Ku biro by’itora rya Nyagatare, hari hateraniye abagize Imidugudu ya Nyagatare I, Nyagatare II, Nyagatare III, Mirama I na Mirama II yose igize akagari ka Nyagatare.

Ubwitabire bw’abafite ubumuga kuri ibyo biro by’itora bwari buke ku buryo bugaragarira buri wese.

Uwamungu Laurent, umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu wabashije kwitabira ayo matora, yabwiye IGIHE ko impamvu abafite ubumuga batitabiriye amatora, ahanini byaturutse ku ntera iri hagati y’ahatorerwa n’aho batuye.

Uwamungu ati “Reba nkanjye ntuye Mirama II, kuvayo kugera Nyagatare ni ibirometero birenga bitanu, ku muntu ufite ubumuga bw’ingingo ntiyahagenda n’amaguru, nanjye naje kuko nabonye rifuti ya moto naho ubundi simba naje."

Uwamungu kandi anavuga ko mu myaka ibiri ishize abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare bari barashyiriweho uburyo bwo kugera aho ibikorwa nk’ibi by’amatora cyangwa inama z’abaturage byaberaga, ngo hari imodoka y’Akarere yajyaga kubafata hirya no hino aho batuye ikabageza aho bene ibi bikorwa byabereye ariko nyuma ngo yaje guhagarikwa mu buryo batazi.

Bakaba bifuza ko iyo modoka yasubizwaho cyangwa bagashakirwa ubundi buryo bubafasha kugera aho abandi bateraniye kugira ngo barusheho kwiyumva mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu ndetse buzuze inshingano zabo nk’abandi Banyarwanda.

Mu gushaka kumenya uko icyo cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa, ushinzwe ibikorwa by’amatora mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare, Gatete Enock yavuze ko ibiro by’itora byashyizweho n’Utugari ku bufatanye n’Imirenge kandi ngo aho zashyizwe ni ahoroheye abaturage.

Kuwa 08 Gashyantare, hatowe Komite z’Imidugudu n’abazihagarariye mu Tugari ndetse n’ibyiciro byihariye. Muri rusange amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare yagenze neza, ku biro by’itora bigera ku 106.

Mu gihe mu batowe harimo n’abahagarariye abafite ubumuga, ntawabura kwibaza ingano y’icyizere abari muri icyo cyiciro bafitiye ababahagarariye kandi batabashije kugira uruhare mu kubitorera.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager