déc
17
2015

Nyamagabe: Kwihangira imirimo byatumye bahura na Perezida Obama

Kwihangira imirimo no gutekereza icyateza imbere agace bavukamo, byatumye abasore babiri bo mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo, bagira amahirwe yo kujya kongererwa ubumenyi muri USA muri gahunda yitwa “Mandela Washington Fellowship for Young African Leaders”, ndetse no kubonana na Perezida w’icyo gihugu Barack Obama.

Aba basore bagira inama urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange gukora aho gutega amaboko Leta, ahubwo bakumva ko ari abafatanyabikorwa bayo.

Ange Imanishimwe w’imyaka 29 y’amavuko na mugenzi we Jean Bosco Nzeyimana w’imyaka 21 y’amavuko, bavuka mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe bavuga ko aya mahirwe yo kujya muri USA kongererwa ubumenyi bayabonye bitewe n’uko bagize igitekerezo cyo kwihangira imirimo, batera n’intambwe yo kubishyira mu bikorwa

Ange Imanishimwe avuga ko akomoka mu muryango ukennye, ku buryo byatumye yiga amashuri yisumbuye na kaminuza mu buryo bugoranye, akura yifitemo gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko bagashaka icyo bikorera bagamije kuvana mu bukene agace bavukamo.

Yagize ati “Muri 2012 nashyizeho koperative y’urubyiruko kuko nabonaga benshi ari abashomeri, ndavuga nti buri wese nazane ubumenyi yahawe ku ishuri, kuko bari bize ibintu bitandukanye, (…) twatangiranye n’abantu 68, icyo twakoraga ni kugira inama abaturage baturiye Parike ya Nyungwe ukuntu twabyaza umusaruro amahirwe dufite tugatera imbere”.

Mu mwaka wa 2012, Imanishimwe yabaye umuntu wa mbere w’urubyiruko wahanze agashya (Top Young Innovator of Rwanda in 2012) aho yahawe igihembo cya mbere na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga muri Youth Connect itegurwa mu mpera z’umwaka.

Aganira na IGIHE, Imanishimwe yagize ati “icyo gihe (muri 2012) ninjye wahawe igihembo cya mbere cy’umuntu w’urubyirko ufite ibitekerezo byiza bihindura ubuzima bw’abatuye mu cyaro”

Kujya muri USA byaje bite?

Ange Imanishimwe amaze gushyiraho koperative ishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Biocoop Rwanda) muri Parike ya Nyungwe, yaje kumenya ko hari amahirwe ahabwa urubyiruko rwo munsi y’ubutayu bwa Sahara rufite ibikorwa b’indashyikirwa, rukajya kongererwa ubumenyi muri USA, bituma nawe abisaba.

Ni gahunda yitwa ”Mandela Washington Fellowship for Young African Leaders”, yashyizweho na Perezida wa USA Barack Obama, yo gufasha urubyiruko rwo munsi y’ubutayu bwa Sahara rufite ibikorwa by’indashyikirwa kujya kureba ibyo abanyamerika bakora no kwigishwa uko rwakwagura ibikorwa rwatangiye

Imanishimwe ati “narasabye nandika ko natangije “Biocoop“, mu bantu barenga 800  bari basabye, nabaye muri 6 babashije kujya muri USA, none ndangije ngira n’amahirwe yo kuba umwe mu bantu 6 Perezida Obama yatoranyije ngo ngire ikibazo mubaza, (…) hari abantu barenga igihumbi baturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye“

Mugenzi we witwa Jean Bosco Nzeyimana w’imyaka 21 y’amavuko, nawe uvuka mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe,  agaragaza ko hamwe no gukorana ubushake icyo wiyemeje bishoboka gutera imbere, ku myaka 18 y’amavuko nibwo yatangiye umushinga wo kubyaza imyanda ibicanwa n’ifumbire.

Nzeyimana yashinze kampani yitwa “Habona Ltd“, aho bakusanya imyanda iboneka hirya no hino mu gace batuyemo, bakayitunganya ikavamo ibicanwa( amakara na biogaz) n’ifumbire y’imborera.

Aganira na Igihe yagize ati “ icyo nabwira urubyiruko ni uko byose bishoboka, icya mbere ni kugira igitekerezo, ariko ukagira n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo watekereje gukora ugamije kwiteza imbere“

Uru rubyiruko nyuma yo kubona ayo mahirwe no kongererwa ubushobozi, mu mishinga bakora yaba iyita ku isuku no kwita ku bidukikije, bahise gukorana bya hafi aho kuri ubu bafite ihuriro ribafasha kungurana ibitekerezo no guhana abakozi.

Bavuga ko kugeza ubu bamaze guha akazi abantu basaga 800, mu bikorwa bitandukanye bakora.

Aba basore basoza basaba buri wese by’umwihariko urubyiruko, kumva ko aho gufashwa na Leta, bakwiye kuba umufatanyabikorwa wayo.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager