mar
25
2016

Rusizi : Kutagira uruhare mu bibakorerwa bibatera imbogamizi mu kwesa imihigo yabo

Bamwe mubaturage batuye mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi baravuga ko kutagira uruhare mu bibakorerwa ari bimwe mu byo babona nk’imbogamizi  zituma Akarere kabo katesa imihigo ku buryo bushimishije.

Uyu ati : “imihigo si mibi ni na myiza ariko abayobozi nibamanuke bafatanye n’abaturage guhiga iyo mihigo kuko hari abahiga kugirango barangize akazi kabo bityo umuturage akabigwamo”.

Abo baturage bavuga ko bababazwa n’uburyo akarere ka Rusizi kaza mu myanya ya nyuma kakagombye kuza mu myanya y’imbere

Uyu ati: “nk’urugero rufatika Rusizi ifite ibikorwa remezo imipaka ishyika kuri 5 yakagombye kuyiha amahirwe yo gutera imbere. Rusizi ifite i Kivu ifite uruganda rwa ciment ihinga kawa n’ikibaya kinini mu biri mu Rwanda.” Agasanga byose biterwa n’uko iyo mihigo umuturage aba atayigizemo uruhare.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic agira ati: “nibyo koko akarere ka Rusizi umwaka washize w’imihigo kaje mu myanya ya nyuma.  Imbogamizi twagize nuko abafatanyabikorwa badutengushye ku byo bari baratwemereye kuzadufasha.” Akavuga ko ariko ubu uburyo bwo guhiga bwarahindutse kuburyo bizatanga umusaruro.

Uwiyera Julie, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager