mai
12
2016

Rutsiro: abanyamadini n’amatorero barasabwa gukorana n’ubuyobozi bwako karere

Mu nama yahuje abahagarariye amadini n'amatorero mu karere ka Rutsiro n'ubuyobozi bw'akarere ,akarere kagaragaje ko amadini afite uruhare mu gufasha abaturage ari nabo bayoboke babo kwitabira gahunda za Leta,Abahagarariye amadini n'amatorero bakaba bijeje akarere ubufataye nk'uko ngo basanzwe babikora ngo bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Icyagarutsweho cyane ni uruhare amadini n'amatorero afite mu gutuma abayoboke bayo bitabira gahunda za Leta zitandukanye .

nyuma y'ibiganiro bitandukanye abanyamadini bemeye ko nk'uko basanzwe bakangurira abayoboke babo kwitabira gahunda za Leta zimwe na Zimwe biyemeje gukomeza gukora ubwo bukangurambaga mu bayoboke babo.

Rukeribuga Emmanuel uyobora itorero ry'abaperisebuteriyani(EPR)muri paruwasi ya Bushaka mu murenge wa Boneza ndete na  Ndagijimana Aman umuyobozi wungirije w'idini ya Islam mu karere ka Rutsiro bati:tugiye gukangurira abayoboke bacu  kwitabira gahunda za leta Rukeribuga ati:nkubu mw’itorero ryabo bibumbiye mu matsinda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza mw’itorero bagasiga nta numwe udafite ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Madame Ayinkamiye Emerance ati: inama nk'iyi yateguwe kugira ngo abanyamadini bongere bibutswe uruhare rwabo mu gufasha akarere gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye kuko ngo byabafasha kugera ku ntego akarere kiyemeje

Ubuyobozi bw'akarere butangaza ko ibibazo byugarije akarere birimo kuba hari abana bata amashuri,kudatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage nk'uko bikwiye,Isuku nke ikigaragara ndetse n'imirire mibi kubana ibi byose abanyamadini ngo babihagurukiye byarandurwa burundu

Uwiyera Julie, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager