juin
16
2016

Turwanye imirimo ivunanye ikoreshwa abana

Mu gihe tariki ya 12 Kamena 2016, ari Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka wo kurwanya imilimo mibi ikoreshwa abana. Uyu mwaka wa 2016, insanganyamatsiko igira iti: «L'éducation de qualité est une base stable pour l'avenir de l'enfant», bivuga ngo: "Uburere Bwiza ni umusingi w 'ejo heza h'umwana ". Umwaka ushize wa 2015, insanganyamatsiko yagira iti : “Better education, no child labor” bivuga: « Uburezi bufite ireme, turwanye imirimo ivunanye ikoreshwa abana”.
Ikibazo cy’imirimo ivunanye ikoreshwa abana cyayogoje Isi yose haba mu bihugu byateye imbere, ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Mu Rwanda, ibarura rusange ry’imibereho y’ingo rya gatatu ryakozwe muri 2010/2011 ryagaragaje ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka 18 babarirwaga muri 5 366 968, bangana na 49,6% by’abanyarwanda bose. Abana bari hagati y’imyaka 6 na 17 bari 3 423 374, bangana na 63.7%. Muri bo 367 810 (10,74%) by’abana bari muri icyo kigero byagaragaye ko bari mu mirimo mu miryango yabo cyangwa hanze yayo.
Uyu mwaka wa 2016, Ubuyobozi bw’igihugu, binyuze muri Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango (MIGEPROF) ifatanije na Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umulimo (MIFOTRA) n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye, bateguye ko Umunsi wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana (12/06/2016) n’Umunsi w’Umwana w’Umunyafrika (16/06/2016), bizizihirizwa byombi rimwe tariki ya 18/06/2016, ikazabera mu mudugudu wa Gikoba Akagali ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare. Buri karere n’abafatanyabikorwa bayo bazawutegura bawizihirize iwabo.
Ku buryo mw’umwihariko insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2016 igamije gutsindagira uruhare rwa buri wese, ya mashyiga atatu y’uburezi bwiza bw’umwana (imiryango, abarezi n’inzego z’ibanze) uruhare rwe mu gutanga uburere bwiza ku mwana, kugira ngo abana bashobore gukurikirana neza imyigire yabo, kandi abataye amashuli basubizwemo bidatinze.
Ese kurandura burundu ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye birashoboka ?
BIRASHOBOKA, niba twese dushyize hamwe, buri wese agakora icyo asabwa gukora (ababyeyi, abarezi, abayobozi, abana) kandi buri wese akagikora neza.
« Twese duhuze imbaraga, turwanye imilimo ivunanye ikoreshwa abana, bityo dutegurire igihugu cyacu ejo heza »

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager