aoû
21
2015

Abashakashatsi ku birunga bagaragaje Raporo bakoze ku mutingito uherutse kumvikana

Itsinda ry’abashakashatsi n’impuguke ku birunga zagaragaje raporo ku birunga bya Nyamuragira na Nyiragongo nyuma y’umutingito wumvikanye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 6 na 7 Kanama 2015.

Uyu mutingito wumvikanye bwa mbere saa 03:28:37 z’ijoro ufite igipimo cya 5.8 (Magnitude) wongera kumvikana inshuro ebyiri wibasira akarere k’ibiyaga bigari mu bihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda. Waje kumvikana no mu bihugu bya Uganda na Sudani y’Epfo.

Wakubitiye mu birometero 12 mu bujyakuzimu hafi ya Kalehe muri Kivu y’Amajyaruguru mu cyanya cy’ikiyaga cya Kivu.

Nyuma y’uyu mutingito hagiye humvikana imvugo zivuga ko ibirunga Nyiragongo na Nyamuragira bishobora kuba bigiye kuruka.

Itsinda ry’impuguke n’abashakashatsi ku buzima bw’ibirunga ryashyizweho nyuma y’uyu mutingito, muri raporo ryashyize ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015, igaragaza ko uyu mutingito ari usanzwe ndetse ikanerekana ko nta ngaruka zidasanzwe wagize kuri ibi birunga, Nyamuragira na Nyiragongo.

Iyi raporo igaragaza ko nta mpinduka zahabaye zidasanzwe haba mu miterere y’ibi birunga uko ari bibiri imbere cyangwa hanze yabyo.

Mu bijyanye n’ubushyuhe, ibipimo byafashwe hagati y’amatariki 23 Nyakanga 2015 kugeza kuya 07 Kanama 2015 bigaragaza impuzandengo (average) y’ubushyuhe ku buryo bukurikira. Degere selisiyusi 25 (25°C) (Station ya Mugara), 33°C (Station ya Bugarura) na 22°C (Station ya Munigi).

Izi mpuguke zikerekana ko ibi bipimo by’ubushyuhe biri hasi cyane ku birunga ku buryo bitaruka ubu, cyane ko n’umuntu utarwaye agira 27°C.

Ku bijyanye n’uburemere bw’ibyuka (gaz), zerekana ko bwakomeje kuba ku rugero rwo hasi (hasi ya 3%).

Ku kirunga cya Nyamuragira amafoto yafashwe n’izi mpuguke yerekana ko nta gikoma kirasohoka ariko ikiyaga cy’igikoma (lava lake) kikaba gikomeje kwiyongera bigaragaza ko ikirunga ari kizima (active).

Dr.Dushime G.Dyrckx umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi yagaragaje ko iki kirunga ubusanzwe kiruka cyerekeza muri parike, igikoma cyazamutseho metero 10 ugana hejuru kandi na cyo cyumvise umutingito kubera ko crater yacyo yacitseho inkangu. Uri hafi yacyo wumva amajwi y’urusaku rwinshi rumeze nk’urw’indege, ariko ngo rukaba rudakwiye gutera inkeke.

Ku kirunga cya Nyiragongo, cyitegeye imijyi ya Goma (RDC) na Gisenyi (Rwanda) gifite imitutu (fractures) iva mu kirunga igakomeza muri iyi mijyi yombi. Iyo kirutse kinyura aho hantu hagiye hasaduka, kubera ko haba horoshye bikorohereza igikoma (lava) gusohoka.

Uko ikirunga gihagaze ubu, crater yacyo nayo yumvise umutingito kubera ko hari umututu mushya wiyongereye ufite milimetero (mm) 4,7 ndetse habaho inkangu ebyiri zacitse muri cyo.

Ibyuka biva mu kirunga biracyari ku rugero rwo hasi (0 & 2 %). Iyo gaz itaremereye bikaba bitanga icyizere cy’uko nta mbaraga zo kuruka ikirunga kiba gifite. Mu mezi atandatu ashize kugeza aho umutingito wabereye nta mpinduka z’uburemere bw’ibyuka biva mu kirunga zabayeho.

Izi mpuguke zanzura zivuga ko nta ngaruka zidasanzwe umutingito uherutse kuba wateye bityo zigasaba abaturage kwirinda ibihuha cyane cyane ibikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko isaha iyi niyi hari bube umutingito bitewe n’uko iryo koranabuhanga ryo gupima igihe hari bubere umutingito ritaragerwaho mu karere.

Ngo no mu bihugu byateye imbere babimenya habura byibuze amasegonda 10 ngo wumvikane.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager