jui
23
2015

Abunzi bagabanyijwe umubare bongererwa ububasha

Abanyarwanda bagiye baratora Abunzi bashya bazahita bongererwa ububasha bwo guca imanza, ibyo bikazorohereza abanyarwanda kujya babona ubutabera bwuzuye batabanje kwiyuha akuya.

Minisiteri y’ubutabera itangaza ko muri Komite z’Abunzi zigiye gutorwa kuva kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Nyakanga 2015, zongerewe ububasha buha abaturage amahirwe menshi yo gukemurirwa ibibazo byabo batiriwe basiragira muzindi nzego cyangwa mu nkiko.

Odette Yankurije Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera yabwiye IGIHE ko komite z’abunzi zigiye gutorwa, harimo impinduka ziha abaturage amahirwe menshi yo gukemurirwa ibibazo batiriwe basiragira. Bityo asaba abaturage kuzitabira amatora kandi bagatora neza, kuko bizabagirira akamaro mu guhabwa ubutabera.

Impinduka avuga, harimo kuba umubare w’abunzi uzava kuri 12 bakaba 7, ndetse n’ububasha bwa Komite z’Abunzi bwarongerewe aho bacaga imanza z’ikiburanwa kitarengeje miliyoni 3, ubu ako gaciro karazamuwe gashyirwa kuri miliyoni 5.

Ikindi ni uko komite z’Abunzi zahawe uburenganzira bwo kuburanisha abafitanye ibibazo, n’ubwo baba badaturuka mu kagari kamwe.

Yankurije yagize ati "Ibi byose bizakemura cya kibazo cy’uko hari ibibazo byinshi byoroheje ubundi byakabaye muri komite z’Abunzi byajyaga binanirwa gusuzumwa na komite z’Abunzi. Ubu rero abantu bahawe amahirwe, ububasha bwa komite z’Abunzi bwarongerewe."

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko abunzi bitezweho umusanzu ukomeye mu kubanisha neza abanyarwanda, bityo nasaba ko ubufatanye mu gutegura amatora yabo akazagenda neza.

Yabisabye abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, abahagarariye inzego zihariye, inzego z’umutekano, n’ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo, mu nama baherutse kugirana, ku myiteguro y’amatora y’abagize Komite z’Abunzi n’ay’inzego z’imitegekere y’igihugu, ateganijwe mu bihe biri imbere.

Munyaneza ati "Nta matora turakora mu Rwanda ngo tugire ubwitabire buri munsi ya 90%, ni umuhigo tugomba gukomeza kuko kwitorera abayobozi ni inkingi ikomeye ya Demokarasi."

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali nyuma yo kugaruka ku musanzu abunzi batanze mu guha abanyarwanda ubutabera, avuga ko imyiteguro y’amatora mu ntara ayoboye, bayitangiye kandi bizeye ko azagenda neza, hagatorwa inyangamugayo.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Imyiteguro yaratangiye, uko igikorwa kigenda cyegereza ni ko tugenda turushaho kukinoza, twitegura aho tuzatorera, tubimenyesha abaturage, tubasaba kwitabira gutora no kwiyamamaza, ndetse no kwamamaza kandi hagatorwa inyangamugayo n’abantu bafite ubushobozi."

Amatora y’abagize komite z’Abanzi ateganyijwe muri Nyakanga 2015, aho taliki ya 25 azaba ku rwego rw ‘umudugudu, naho ku rwego rw’akagari ni taliki ya 29, mugihe kurwego rw’umurenge azakorwa taliki ya 31.

Amatora y’abunzi azaba mu byiciro bitatu, aho ku wa gatandatu tariki ya 25 Nyakanga, nyuma y’umuganda rusange abaturage bazatora abakandida bazatorwamo (tariki ya 29 Nyakanga) abazaba bagize komite y’abunzi ku rwego rw’akagari. Ndetse n’abazatorwamo abazaba bagize komite y’abunzi ku rwego rw’umurenge (bazatorwa 31 Nyakanga).

Naho amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze (kuva ku rwego rwo rw’umudugudu kugera ku rw’Akarere), ateganyijwe mu mezi ya Gashyantare na Werurwe mu mwaka wa 2016, mu gihe ay’Umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2017.

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager