jui
16
2015

Ibanga ry’Abanyarwanda rikomeje kubera amahanga inshoberabuvivi

Bati “Agahugu umuco, akandi umuco”. Ku Rwanda ho si umuco gusa, hari umwihariko urukwiye hakaba umwimerere uremetse, umurage muganzanyo, icyerekezo cy’umwezi, byagera ku ibanga ho bikaba akarusho, kuko abanyamahanga basa n’abareba amababi y’igiti, Umunyarwanda areba kure aho imizi yacyo ishoye.

Umuhanzi ati: “Ibanga Abanyarwanda tugendana n’Abanyamahanga ryarabayobeye”, ntibikiri indirimbo gusa, ahubwo byabaye intero ishimangira ishema Abanyarwanda bambaye nk’umwitero, ijabo bafite nk’umukenyero, n’agaciro k’Abanyarwanda nk’ikamba batamirije.

Byavuzwe kenshi, birongera birasubirwa, ko u Rwanda rukataje mu iterambere, rimwe na rimwe amahanga akikanga ko rwaba ruri ku muvuduko ndengabipimo, umwe wo kwandikirwa (bimwe bya Polisi) no gusabwa kuwugabanya, ariho dusanga ibihugu by’ibihangange bigira biti: “Stop, akariro gake na feri di!”

Ariko se birakwiye ko tugendera ku muvuduko bo bagenderagaho mu myaka 300 ishize? Niba se baratangiye bagenda bucye, bwacya bakihuta, bucyeye kabiri bakanyaruka, bwakongera gucya bakavuduka, kuki twe tutahera ku muvuduko bakifuza ko dutangira dukambakamba, habe no kwatanya?!

Iki nicyo Abanyarwanda banze, banga kugenerwa inkano itabakwiye, banga nyirantarengwa ku ntambwe yo gutera, mu gihe bo bazi icyo bashaka, bazi aho bava n’aho berekeza, kandi bakaba bazi ikiguzi cy’ibyagezweho bakeneye gusigasira, bivamo intero igira iti: “Twanze agasuzuguro k’amahanga”, inyikirizo ikaba: “ Duharanire ishema ryacu”.

Si imvugo-mugani, ni ukuri-mpamo, mu nzego zose z’ubuzima, ibyo u Rwanda rugezeho mu myaka 20, benshi byabafashe ikinyejana, hakaba yewe n’abarebera u Rwanda aho rurenga mu mpinga y’umusozi, bo aribwo bagihinguka mu bikombe byawo.
Twibukiranye bike muri byinshi u Rwanda rwatunguyemo amahanga.

Ubutabera

Bwa mbere mu mateka y’Isi kuva yaremwa, nta na hamwe higeze habaho Gacaca cyangwa igisa nayo, aho imanza zari gucibwa mu myaka amagana zarangiye mu myaka icumi, zigatanga umusanzu mu bwiyunge, ubutabera bugahabwa intebe, umwiryane ugahigikwa. Ubushishozi, ubwenge n’ubukerebutsi mu manza zaciwe n’inkiko gacaca, byabereye amahanga inshoberamahanga, dore ko hari n’abarutegaga iminsi ko iyo Gacaca izatera benerwo gusubiranamo no gucikamo ibice.

Abanyamahanga bibwiraga ko u Rwanda ari insina ngufi, bamaze gusobanukirwa ko “Agakambye ugatega u Rwanda”, dore ko naba Rugigana iyo barukoze mu jisho rutazuyaza kubaburanisha kandi bagahabwa ubutabera bubakwiye.

Ubumwe n’ubwiyunge

Ahandi ku Isi hazwi nk’ahabaye Jenoside, abakomoka ku bishe n’abakomoka ku biciwe bakomeje kuzirana by’iteka nk’amazi n’umuriro, biti hi se umucyo n’umwijima. Mu Rwanda honyine niho ku Isi nzima usanga abishe n’abarokotse basangira akabisi n’agahiye, bagahurira mu mashyirahamwe n’imiryango inyuranye, bagahuza icyerekezo kimwe cyo kubaka igihugu bakivana ahaga cyahoze.

Mu gihe mu bihugu bimwe na bimwe yewe n’ibitari kure yarwo, mu byo bisangiye amateka hashyirwaho igipimo ntarengwa ku mubare w’abo mu bwoko ubu n’ubu bagenerwa imirimo, Abanyarwanda bo bareba ubushobozi, ubumenyi n’ubuhanga, utsinze ipiganwa agatambuka ntawe umubajije umuzi n’umuhamuro w’igiti abereye ishami.

Iterambere ry’abana , abagore n’urubyiruko

Inama y’igihugu y’Abogore, Inama y’igihugu y’Abana, Inama y’igihugu y’Urubyiruko, ibi ntibyahozeho mu rwa Gasabo, hari na henshi bitaba ku Isi. Kuba mu Rwanda ibi byiciro bihabwa umwanya wo kwicara bikagena ahazaza habyo n’ahazaza h’igihugu, ni ikindi gitego mu iterambere ry’Umugore, umwana n’Urubyiruko. Izi nzego kandi zirahagararirwa mu byiciro binyuranye.

Iterambere ry’abagore, guhabwa ijambo birenze ibyo bamwe batekerezaga, n’abibwiraga ko umugore adashoboye bakaba bamaze gucengerwa ko “Ukurusha umugore akurusha urugo”, naryo ni ibanga Abanyarwanda bagendana.

Ishoramari n’ubukungu

Urugagaga Nyarwanda rw’abakorera rukomeje kuzamura ba Rwiyemezamirimo b’ingeri zose, naho Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyo kikaza ku isonga mu korohereza abashoramari baba abo mu gihugu imbere n’abanyamahanga gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda.

Amabanki ariyongera, kandi serivisi zayo mu guteza imbere ubucuruzi n’ubukungu bw’u Rwanda, ni “Ntagereranywa”

Uburezi, Ubuvuzi

Ibigo nderabuzima, ibitaro, amashuri, n’ibindi byariyongereye, n’umubare w’abarangiza amashuri mu byiciro byose warazamutse cyane ku nshuro zirenga 20 (2000 %) ugereranyije n’uko byahoze mbere y’imyaka 20. Kuba abana badasabwa amafaranga y’ishuri yari azwi nka “Mineraval / School Fees” ni agahigo kaboneka hake muri Afurika by’umwihariko, no ku Isi muri rusange.

Ubwisungane mu buzima muri gahunda yo kuba ntawe ugomba kurembera mu rugo, yatangiye bamwe bayita “Balinga”, ariko amahanga akomeje kwigira ku Rwanda ngo bamenye uko batangiza ibisa bityo mu bihugu byabo.
Kudasobanya mu mbyino no mu mudiho

Hari abatari bake bibwira ko demokarasi ari uguhangana, kutavuga rumwe, gushyuha mu mitwe no kujya mu mihanda bagatwika amapine, bagasahura amaduka, bagaturira amagorofa n’ibindi.

Mu Rwanda ho, demokarasi bayumva neza kandi bagasobanukirwa ko irushaho kubanogera iyo bayisangamo, iyo bahuza imvugo n’ingiro, bagahuza icyerekezo n’intego. Ibi nibyo bituma mu kugena imbere ha bo heza kurushaho, Abanyarwanda ntibaterwa ipfunwe no gukosora ibishaje, kugorora ibyahengamishijwe n’iminsi, gusukura ibyatoye umugese, basigasira ibyagezweho, bakomeza kunoza ibiboneye, ari nako baharanira kwesa imihigo isumbyeho.

Kuyavuga siko kuyamara

Nubwo aryoha asubiwemo, ibyavugwa byo ni byinshi; uwareba mu bukerarugendo, umutekano, urugwiro, ubuhahirane, ububanyi n’amahanga, ikoranabuhanga, isuku n’ibindi, yasanga u Rwanda rufite abahanga bareba kure, rufite abacurabwenge bashishoza, rufite indongozi zirubereye, rufite icyerekezo cy’umwezi, rugana aheza hazira kuvangirwa.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager