oct
30
2015

Imirire mibi y'abana ngo ni ikibazo kireba abagore by'umwihariko

SAM_4616.JPG

Adeline Umutoni

Inama y'igihugu y'abagore yateguye inama rusange ya 14 kuri uyu wa gatanu. Iyi nama ngo ni iyije guha akaryo abagore ko gusuzuma ibikorwa byabo no kureba ahagikwiye kongerwa imbaraga mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere. Ikibazo cyagarutsweho cyane muri iyi nama, ni imirire mibi y'abana. Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yahamagariye abagore bose guhagurukira iki kibazo. Umugoroba w’ababyeyi na wo wagarutsweho . Abagize umuryango bahamagarirwa kuwitabira ku bwinshi. Iyi ministeri kandi yibukije abigize Inama y'igihugu y'abagore inshingano zabo z’ubuvugizi, inabasaba kujya babukora hakiri kare kugira ngo ibyifuzo by’abagore bijye bibona umwanya wo gutekerezwaho no gushyirwa muri gahunda za Leta.

Inkuru ya Adeline Umutoni

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:06

Partager