jui
16
2015

Inteko Ishinga Amategeko ntiyanze icyifuzo cya Green Party kuko itanakimenyeshejwe

Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko mu kwemeza ishingiro ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, itirengagije icyifuzo cy’ishyaka Democratic Green Party cyatumye inatanga ikirego, aho ngo yaba Abadepite cyangwa Abasenateri ngo ntacyo bigeze bamenyeshwa.

Ishyaka Green Party rivuga ko ryababajwe no kuba Inteko Ishinga Amategeko itarihanganye ngo itegereze kumenya icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku kirego cyo guhagarika ibikorwa by’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Depite Donatille Mukabalisa, Umukuru w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite yabwiye abanyamakuru ko Green Party itabamenyesheje ko yatanze ikirego, ahubwo ngo yakiriye ugusaba kw’abaturage kandi ko ubusabe bwose bwasuzumye nta bwirengagijwe.

Yagize ati:”…ubutabera bukora mu buryo bw’ubwigenge inteko na yo igakora mu bwigenge…Green Party ntiyamenyesheje inteko iby’ikirego cyayo twasuzumye ubusabe bwa benshi kandi nta bwo twirengagije.”

Depite Mukabalisa avuga ko mu gufata ibyemezo inteko yagombaga guhera ku bitekerezo bya benshi n’ubwo nta byo birengagije byaba iby’abasabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa cyangwa abasabye ko ritavugururwa.

Ati:”…tugaragaza ko hari umuturage wanditse avuga ngo ntabwo yifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa, ariko mu gufata ibyemezo twagombaga guhera ku bitekerezo bya benshi nta muntu n’umwe twigeze tutagaragaraza ibyifuzo bye byose, ikibi twari gukora ni uko tutari kubigaragaza”.

Ubwo ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko wamaraga kwemezwa, Dr Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party yabwiye IGIHE ko batunguwe n’icyo yise “kutihangana kw’Inteko Ishinga Amategeko mu gutegereza ikazasuzuma ibyifuzo by’abaturage imaze kumenya icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga.

Yagize ati: “Turibaza impamvu badashobora kwihangana ngo bategereze ibyumweru bibiri urubanza rwari rushigaje ngo rusubukurwe kuko atari kera…byatubabaje, ariko iyi na yo ni ‘Evidence’(ikimenyetso).”

Ishyaka Green Party na ryo rikaba ryaratanze ubusabe bw’uko Itegeko Nshinga ritahindurwa, ariko rinatanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga risaba ko rwahagarika ibikorwa byose birebana n’ivugururwa ry’iryo Tegeko riruta andi yose mu gihugu.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr.Frank Habineza yari yavuze ko iryo shyaka ryababajwe n’uburyo Inteko Ishinga Amategeko itihanganye ngo urubanza iregamo Leta rubanze rurangire.

Dr.Habineza yari yagize ati: “Turibaza impamvu badashobora kwihangana ngo bategereze ibyumweru bibiri urubanza rwari rusigaje ngo rusubukurwe kuko atari kera...byatubabaje ariko iyi na yo ni ‘Evidence’ (ikimenyetso).”

Dr.Habineza yavugaga ko urubanza bakomeje kurwitegura neza kandi n’ibimenyetso biri kwiyongera, ati “Tubonye ibimenyetso bifatika kurusha ibyo twari dufite, urukiko rw’ikirenga rukwiye kubona ko ikirego twajyanyeyo gifatika ko hari gahunda yo kuvugurura itegeko nshinga.”

  • Inteko1.jpg

    Donatille Mukabalisa, Umukuru w'Inteko Ishinga AMategeko Umutwe w'ABadepite na Depite Abbas Mukama
    Umuseke
  • Frank.png

    Dr.Frank Habineza, Umuyobozi wa DGPR ngo bababajwe no kuba Inteko Ishinga AMategeko itarihanganye
Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager