jui
08
2015

Ishyaka riri ku butegetsi ryiteguye gushyira mu ngiro ibyategetswe n'inama y'ibihugu bya Afrika y'ubuseruko (EAC)

Mw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, i Burundi, ngo barashimira cyane umuryango wa afrika y’ubuseruko EAC wafashe nka nkama ukongera ugahagurukira imvururu za politike zirangwa muri icyo gihugu.
Nyabenda Pascal, peresida w’ishyaka rya CNDD-FDD ,ashima ingingo zose zafatiwe mu nama y’i Dar-es-salaam, akanavuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bazishyire mu ngiro.
Mu gihe abatavuga rumwe na leta bavuga ko batengushywe n’uko iyo nama ititaye ku kibazo cya mandat ya perezida Petero Nkurunziza, kandi ngo ari cyo cyateje imvururu mu gihugu, Pascal Nyabenda we avuga ati : « abakiri kuri icyo kibazo ntibazi aho ibihe bigeze ».
Ku bibazo bya Adeline Umutoni , Pascal Nyabenda atangira agira icyo avuze ku ngingo yafashwe n’inama ya EAC yo gusubika amatora y’umukuru w’igihugu.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:25

Partager