juin
09
2016

Miliyoni hafi 400 z'amadolari y'amanyamerika nizo zigiye gushyirwa mu mikino y'impunzi mu Rwanda

SAM_7703.JPG

Adeline Umutoni

Intumwa ya ONU yihariye, Dr Jack Rogge yasuye kuri uyu wa gatatu inkambi y’impunzi z’abarundi ziri i Mahama, mu karere ka Ngoma, mu burasirazuba bw’igihugu. Urugendo rwe rukaba rugamije guteza imbere imikino mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda.
Ibikorwa byo kwakira umushyitsi mukuru mu nkambi y’impunzi z’abarundi y’i Mahama byatangijwe no kumumurikira imikino itandukanye ikinwa n’impunzi. Umukino njyarugamba wa karaté, umupira w’amaguru ukinwa n’abakomeye n’undi w’abafite ubumuga, umupira w’amaboko wa basket n’undi wa handball, imbyino zo kwidagadura n’ibindi.
Buri tsinda ry’abakinyi ryarangizaga gukina rigahabwa akanya ko kuvugana na Jack Rogge, intumwa bwite y’umuryango mpuzamahanga ONU, akaba yaranayoboye komite mpuzmahanga y’imikono ya Olympique. Mu byo baganiriye, bose bahurije ku kibazo cyo kutagira ibikoresho bikoreshwa mu mikino yabo, ibibuga bakiniramo hamwe n’imyambaro.
Dr Jack Rogge yabemereye ko agiye kubafasha kuri buri kintu cyose. Anavuga ko kandi bitazagarukira muri iyo nkambi yonyine ahubwo ko bizakorerwa impunzi zose ziri mu Rwanda. Yanasobanuye impamvu u Rwanda ari rwo rwahiswemo mu bihugu bifite impunzi, agira ati « impamvu twahisemo u Rwanda ni uko ari igihugu gitunganyijwe neza kandi kubw’ibyo tugifitiye icyizere kidashidikanywaho ko inkunga dutanze izakora icyo itangiwe ».
Dr Jack Rogge yongeraho ko aje gushyira imbaraga ze hamwe n’abandi baterankunga b’impunzi mu Rwanda, kugira ngo urwego rw’imikino mu mpunzi ruzamuke cyane ku buryo na bo, mu myaka iri imbere, bazajya bajya mu marushanwa mpuzamahanga nk’abandi bose.
Ministre Séraphine Mukantabana, ufite ibiza n’impunzi mu nshingano avuga ko n’ubwo ibibazo by’impunzi ari byinshi, na zo zifite uburenganzira bwo gukina, bityo rero ngo iyo nkunga na yo ntiyapfuye ubusa, ahubwo itanzwe mu bikorwa bya ngombwa.
Amafaranga agera mu bihumbi magana atatu na mirongo icyenda na makumyabiri by’amadorari y’amanyamerika niyo yatanzwe na Dr Jack Rogge, wahoze ayoboye komite mpuzamahanga y’imikino ya Olympique.

Adeline umutoni, Isango star

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager