jui
20
2015

Minisitiri w’Intebe yakuriye inzira ku murima abinubira kugenda bahagaze mu modoka

Minisitiri w’Intebe yavuze ko gukuraho kugenda abantu bahagaze mu modoka atari igisubizo cyo koroshya ingendo nubwo hari benshi babyinubira, avuga ko bikorwa no mu bindi bihugu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko babajije Minisitiri w’Intebe ku muco wazanywe n’imodoka nini wo kugenda abantu bahagaze kandi baba bari bwishyure amafaranga angana n’abagenda bicaye, basaba Guverinoma kwiga kuri iki kibazo abagenzi bakagenda bicaye.

Ibi babisabye Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, kuwa Kane tariki 16 Nyakanga 2015 ubwo yagezaga gahunda za Guverinoma ku nteko Ishinga Amategeko.
Yavuze ko ibyo guca guhagarara muri bisi nini atari igisubizo nubwo kenshi abagenzi binubira kugenda bahagaze kandi bishyuye.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Nta mujyi n’umwe kw’ Isi utasangamo imodoka abantu bagenda bahagaze kuko nizo zituma abantu bagenda ari benshi icyarimwe. Kugenda bahagaze ntacyo bitwaye icyangombwa ni uko bagera aho bagiye vuba. Ibyo kubica ntabwo ari igisubizo.’’

Yakomeje avuga ko iyo abagenzi bose bashatse kugenda bicaye imodoka ziba nyinshi cyane mu mihanda yo mu Rwanda ikiri mito bikabyara umuvundo. Icyakora yanasabye ko umuco wo guhagurukira abantu bakuze, abagore batwite, abarwaye, abafite ubumuga ugomba kujya mu Banyarwanda.

Mu nama ya Komite ishinzwe gukurikirana itwarwa ry’abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali n’abafite amasosiyete atwara abantu muri uyu mujyi hemejwe ko bisi nini za KBS zari zisanzwe zemerewe gutwara abantu 80, bagabanuka bakaba 60, abahagaze ntibarenge 20. Ibyo Polisi ikazabikurikirana abashoferi babirenzeho bagahanwa.

Mu mujyi wa Kigali hakoreramo amasosiyete atatu atwara abagenzi mu buryo bwa rusange; KBS, Royal Express na RFTC zose zifite imodoka nini n’intoya 979.

Abagenzi ntibahwema kwinubira serivisi zitangwa n’aya masosiyete kuko ngo abakereza ategereje abagenzi, bikagira ingaruka ku kazi kabo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko bidakwiye gukerereza abagenzi.

Indi mbogamizi ikigaragara mu Mujyi wa Kigali ni uko imihanda myinshi idafite aho ihurira hubatswe neza, bigatuma ibinyabiziga bibura ubwisanzure, bigakerereza abagenzi.

Guverinoma yatangaje ko ubu harimo gukorwa inyigo ihuza iyo mihanda harimo n’imihanda y’uruziga ruzengurutse Umujyi bizatuma imodoka zose bitaba ngombwa ko zinyura mu Mujyi zigateza umuvundo.

Minisitiri w’Intebe yijeje Abagize Inteko Ishinga amategeko ko mu myaka ibiri isigaye ngo manda ya Perezida Kagame irangire, Guverinoma izaba yakemuye ibibazo bikigaragara mu bwikorezi, bwaba ubwo mu kirere, ku butaka no mu mazi.

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager