jui
02
2015

Rayon Sports na Police FC ni zo zizahatanira igikombe cy’Amahoro

R8.jpg

IGIHE

Nyuma y’imyaka itanu itagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2015 Rayon Sports izaba ihatanira igikombe na Police FC yagitsindiweho umwaka ushize.

Ibi Rayon Sports yabigezeho nyuma yo gusezerera Isonga FC ku giteranyo cy’ibitego 6-1, nyuma y’aho mu mukino wo kwishyura, iyo kipe y’i Nyanza yatsinze ibitego 4-0, bisanga ibindi 2-1 yari yatsinze mu mukino ubanza.

Mu mukino wo kwishyura, ibitego 4 bya Rayon Sports byatsinzwe na Uwayezu Bertrand, umukinnyi mushya muri iyo kipe, ibindi bitsindwa na Kwizera Pierrot, Lomami Frank na Bizimana Djihad.

Ikipe ya Police FC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye APR FC ku giteranyo cy’igitego 1-1 mu mikino yombi, aho mu mukino wo kwishyura banganyije 0-0, mu mukino ubanza baranganyije 1-1, iyo kipe y’ingabo za RDF ihita isezererwa bitewe n’igitego yinjijwe ku kibuga cyayo.

Umukino ubanza wabaye ku Cyumweru wari warangiye Police FC yasuye APR FC banganyije igitego 1-1. Police FC yari yatsindiwe na Nshuti Idesbald cyishyurwa na Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu saa moya z’ijoro kuri sitade Amahoro ubanzirizwe n’uw’umwanya wa gatatu naho saa munani hazaba hakinwe umukino wa Imbuto Foundation.

Ni ku nshuro ya kane Police FC igiye gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, izabanje yatsindwaga na APR FC.
Ni ubwa mbere aya makipe yombi ahuriye ku mukino wa nyuma, Rayon Sports yaherukaga mu 2010 itsindwa na APR FC igitego 1-0 cya Mafisango Patrick.

Ni ku nshuro ya munani mu nshuro 20 Igikombe cy’Amahoro gikinwe n’amakipe atarimo APR FC igifite inshuro 12. Izatwara igikombe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo, CAF confederation cup.

  • R8.jpg

    Bizimana Djihad yishimira igitego cya 4 cya Rayon Sports yari atsinze
    IGIHE
  • R1.jpg

    Igitego cya Kwizera Pierrot
    IGIHE
  • R3.jpg

    Rukundo Jean Marie Vianney hamwe n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
    IGIHE
  • R5.jpg

    Lomami Frank w'imyaka 18 yonyine, yishimira igitego cyiza yari amaze gutsindira Rayon Sports
    IGIHE
  • APR2.jpg

    Umukino wa Police FC na APR FC wari uw'ingufu
    IGIHE
  • APR3.jpg

    Sibomana Patrick Papy umwe mu bakinnyi bakiri bato muri APR FC
    IGIHE
  • APR4.jpg

    Free kick yari igiye guterwa na Habyarimana Innocent a.k.a Di Maria
    IGIHE
Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager