jui
19
2015

U Rwanda rwarekuye abasirikare babiri ba RDC rwari rwarafashe

U Rwanda rwarekuye abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwari rwarafatiye ku butaka bw’u Rwanda bahita bashyikirizwa ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru.

Aba basirikare bari baratawe muri yombi mu Kuboza umwaka ushize nyuma yo gusangwa ku butaka bw’u Rwanda hagati y’umupaka utandukanye Rubavu na Goma barekuwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga.

Umuyobozi wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutaichirwa wakiriye aba basirikare ku mupaka munini wa Goma,yabwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko yishimiye ko bashyikirijwe izi ngabo ndetse anashima umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “ Twishimiye ko duhawe abasirikari bacu babiri bisanze ku butaka bw’u Rwanda bitewe no kutamenya neza imbibi zitandukanya ibi bihugu.”
Si ubwa mbere u Rwanda rufatiye abasirikare ba Congo Kinshasa ku butaka bw’u Rwanda bambutse bakagera ku butaka bwarwo.

U Rwanda rwakunze gushinja abasirikare ba RDC kwambuka umupaka bakavogera ubutaka bw’u Rwanda bambaye imyenda y’akazi ndetse bafite intwaro.
Aba basirikare bafatwa bavuga ko imipaka y’u Rwanda na DRC idafite ibimenyetso bifatika bitandukanya ibi bihugu byombi ari nayo mpamvu ituma bamwe bisanga ku butaka bw’ikindi gihugu.

Gusa kuri ubu hatangiye gushyirwaho ibimenyetso bitandukanya ibi bihugu mu rwego rwo gushakira umuti ibi bibazo.

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager