juin
08
2015

Abanyarwanda bakuriweho ubuhunzi bagarutsweho mu biganiro hagati y’u Rwanda na Zambia

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, ari mu Rwanda kuva kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2015, mu uruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ari kumwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku cyumweru tariki ya 7 Kamena.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko yaganiriye na mugenzi we wa Zambia Harry Kalaba, kuri byinshi birimo n’iby’abanyarwanda baba muri icyo gihugu barakuriweho sitati y’ubuhunzi, avuga ko kubacyura bidashobora gukorwa umunsi umwe.

Louise Mushikiwabo yagize ati “Turi gufatanya hagati y’ Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Guverinoma ya Zambia na Minisiteri ishinzwe impunzi, kandi kugeza ubu ubufatanye buragenda neza. Nk’ uko mubizi rimwe na rimwe impunzi ntabwo zihora ziteguye gutaha. Hari ibigikeneye gukorwa kandi ndumva ari byo turimo.”

Yakomeje agira ati “Bamwe baratashye, kandi ni ngombwa kumva ko gahunda y’ Umuryango w’ Abibumbye yo gukuraho ubuhunzi itavuga ko impunzi zose zicyurwa ku ngufu. Yashyiriweho abari biteguye bafite amakuru yose bakeneye ngo batahe, abakeneye gutuzwa nabo bishobora gukorwa ariko bitangwa n’ igihugu cyabakiriye.”

Mu bindi byaganiriweho hagati y’impande zombi, harimo kuzamura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zambia harimo nk’ isima n’ isukari biboneka cyane muri Zambia, ubufatanye mu butabera no gufatanya mu gushakira amahoro akarere nk’ ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari.

Icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda kuwa 30 Kamena 2013, cyagize ingaruka ku bagera ku 4000 bahungiye muri Zambia, bamwe muri bo bakaba batarashaka gutaha.

Mu nama yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2013, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu gushakira igisubizo ikibazo cy’abari bamaze kwamburwa ibyangombwa by’ubuhunzi harimo gutahuka ku bushake cyangwa gutuzwa ku babyemererwa n’ igihugu.

U Rwanda na Zambia bikomeje kunoza umubano, byongeye mu mwaka ushize w’ hatangajwe ku mugaragaro ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade i Lusaka muri Zambia.

 

Philbert Hagengimana, Igihe.com, Infos Grands Lacs

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager