Imbogamizi ku itangazamakuru ricukumbuye
Mu Rwanda, mu mugi wa Kigali, guhera kuwa mbere w’iki cyumweru harimo kubera amahugurwa y’abanyamakuru baturuka mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi ndetse n’u Rwanda. bariga by’umwihariko uburyo abanyamakuru bagira ubushobozi bwo gukora inkuru zicukumbuye. Christopher Kayumba, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’itangazamakuru akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’itangazamakuru urimo gutanga aya mahugurwa, aratangaza ko mu Rwanda nta tangazamakuru rihari rikorwa m’uburyo bucukumbuye ngo bitewe nuko ba nyiribitangazamakuru babuza abanyamakuru babo gukora bene izi nkuru hirindwa ko bashobora gutakaza abafatanyabikorwa byumwihariko leta. Ariko na none ngo abona bizagerwaho mu gihe abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru (News Editors) batinyuka bakabasha kuvugira abanyamakuru bahagarariye. Christopher Kayumba mu kiganiro kigufi yagiranye na Elia BYUKUSENGE.