déc
10
2015

Referendumu : Komisiyo y’amatora yasobanuye aho imyiteguro igeze

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko amatora ya Referendumu azagenda neza kuko, imyiteguro yose irimbanyije ku kigero cyo hejuru.

Mu mirimo isigaye ngo aya matora azagende neza harimo gusobanurira abaturage ingingo zahindutse mu Itegeko Nshinga batoye mu mwaka wa 2003, ndetse no kubasobanurira uburyo amatora azakorwa, mu gihe hasigaye bike ku bijyanye no kunoza lisiti y’itora.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru n’abayobozi batandukanye muri ambasade z’amahanga ziba mu Rwanda, Perezida wayo Prof Kalisa Mbanda yavuze ko imyiteguro igeze kure, abakorerabushake bazayobora ibikorwa by’amatora barimo guhugurwa.

Komisiyo kandi yatangiye guhugura abagize komite mpuzabikorwa bo ku rwego rw’akarere, Umurenge n’Akagari mu Rwanda hose, bazafasha abaturage babasobanurira ibijyanye n’amatora ya Referendamu n’ibijyanye n’ingingo zagize zihinduka mu Itegeko Nshinga, nyuma Abadepite bakazasobanurira abaturage ibijyanye n’ingingo zagiye zivugururwa, abazatora bakazahabwa n’inyandiko z’Itegeko Nshinga, ahagaragara n’izisabirwa kuvugururwa.

Ku banyarwanda baba mu mahanga…

Abanyarwanda baba mu mahanga bakabakaba ibihumbi 40 bari kuri lisiti y’itora y’abazatorera hanze y’u Rwanda. Ayo matora azabera kuri Ambasade z’u Rwanda mu mahanga. Komisiyo yavuze ko irimo kugena uburyo yoherezayo ibikoresho nkenerwa.

Imigendekere myiza y’ayo matora kandi izaterwa n’uko Abanyarwanda basabye ko iryo tegeko ryahinduka basaga 60% by’abazatora; bivuze ko n’amatora bazayagira ayabo.

Amatora azakorwa ate?

Abazatora bazasanga mu cyumba cy’itora urupapuro rushushanyijeho Itegeko Nshinga hafi yaho hariho ijambo ‘Yego’ ushyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa azatora yego akoresheje igikumwe cyangwa ikaramu, mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona bazajyana n’abana bizeye batarengeje imyaka 14 bakazabatorera. Ku batazi gusoma nabo ngo nta rujijo bazagira kuko ahari ‘Oya’ nta gitabo cy’Itegeko Nshinga gihari.

Ibikoresho bizakoreshwa bigeze he?

Komisiyo yatangiye gukora impapuro zizatorerwaho ku buryo tariki ya 13Ukuboza zizaba zarangiye, ku ya 16 ibikoresho bijyanwe mu turere, ku ya 17 birare mu byumba by’amatora bisaga ibihumbi 2400 bizatorerwamo bukeye bwaho.

Uwemere gutora ni inde?

Abanyarwanda bose badafite ubusembwa bugenwa n’amategeko bemerewe gutora, iyo bafite ikarita y’itora , buri wese azatorera aho yibaruje kuri lisiti y’itora, muri iyi minsi ariko abafite ikibazo cyo kwimurwa kuri lisiti y’itora birimo gukorwa hifashishijwe internet, abasirikare, abapolisi n’abanyamakuru bo bemerewe gutorera aho bageze.

Abatemerewe gutora ni abambuwe uburenganzira n’inkiko,abahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, abafunzwe n’impunzi.

Urubyiruko rusaga ibihumbi 500 narwo ruzaba rutoye bwa mbere rurasabwa kuzitabira icyo gikorwa, ubusanzwe cyagakwiye kubatera amatsiko kuko bazaba bagikoze bwa mbere.

Indorerezi zafunguriwe imiryango

Komisiyo yatangiye kwakira indorerezi zizagenzura imigendekere y’amatora, zizakirwa kugeza tariki ya 17 Ukuboza.

Mu matora y’ Abadepite yabaye mu mwaka wa 2013, yitabiriwe n’indorerezi zisaga 1700 zirimo izaturutse mu mahanga zigera kuri 350, gusa kuri iyi nshuro iyi komisiyo ntiramenya umubare w’abazitabira.

Itegeko Nshinga rishya rizemerwa mu gihe abatoye ‘Yego’ bagera kuri 50% hiyongereyeho umuntu umwe.

Abanyarwanda bazatora ni hafi miliyoni esheshatu n’ibihumbi 400. Abafite ibibazo by’indangamuntu basabwe kwihutira gusaba ibizisimbura.

Ku bijyanye n’amafaranga azakoreshwa angana na miliyari ebyiri na miliyoni 200, Komisiyo yasobanuye ko igenda ishaka ibisubizo by’uburyo yakoresha ingengo y’imari nto mu gihe muri referendumu yo mu 2003, hakoreshejwe asaga miliyari 3 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager