Imvano y’icyuho cy’abagore mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda
Mu nzego z’ibanze, usanga imwe mu myanya y’ubuyobozi yihariwe n’igitsina gabo, abagore batinyuka kuyipiganira ugasanga ni mbarwa, ibi ngo bigaterwa no kwitinya ndetse n’amateka ashingiye ku muco.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho 64 ku ijana bose ari abagore.
Gusa iyo bigeze mu myanya ifatirwamo ibyemezo ku nzego z’uturere n’imirenge, usanga hari imyanya isa n’igenewe abagabo cyangwa abagore, nk’abayobozi b’uturere aho usanga umubare munini ari abagabo, abagore bakiharira imyanya y’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, abagabo bakongera kwiharira imyanya y’abashinzwe ubukungu.
Urugero nko mu turere 30 tugize u Rwanda, utuyoborwa n’abagore ni dutatu gusa; abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza b’abagore ni 23 bivuze ko abagabo ari barindwi gusa, imyanya y’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu nayo ikiharirwa n’abagabo kuko abagore barimo ari batanu gusa.
Iki cyuho giterwa n’iki?
Umunyamabanga uhoraho muri Ministiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umulisa Henriette, yatangarije IGIHE ko ahanini iki cyuho giterwa no kwitinya kuri benshi mu bagore.
Yagize ati “Nibyo koko usanga mu nzego z’ibanze hari imyanya imwe n’imwe abagore bataratinyuka guhatanira, ariko ubona ko biterwa no kwitinya. Haracyari ikibazo cy’imyumvire ishingiye ku muco n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, ariko ubona ko bigenda bihinduka kuva twashyiraho ingamba zitandukanye zikangurira abagore kwitinyuka, bakajya mu myanya ifatirwamo ibyemezo.”
Umulisa yakomeje avuga ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu hari intambwe yatewe igaragara kimwe n’ubushake bwa politiki, agasaba abagore gufata iya mbere mu matora y’inzego z’ibanze azaba mu mwaka wa 2016.
MINALOC ntiyemera ko hari ubusumbane
Itegeko rigenga imikorere y’inzego z’ibanze rivuga ko nibura 30% by’abagize inzego zifata ibyemezo zitorwa n’abaturage, bagomba kuba ari abagore. Ni ukuvuga inama njyanama na Komite Nyobozi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, Ladislas Ngendahimana, avuga ko baharanira kubaka ubuyobozi butagira uwo busiga inyuma, kandi ngo akurikije uburyo abagore bahagarariwe mu nama nyobozi, nta cyuho abonamo.
Ati“Kuba umugore atagaragara ku buyobozi bw’akarere si ikibazo kuko usanga nta karere katifitemo nibura umugore umwe mu bagize Komite nyobozi.Nta cyuho gihari dushingiye ku mategeko.”
Ngendahimana avuga ko kugeza ubu abagore bayobora uturere berekana ko bashoboye, bityo ngo n’abandi bashobora guhatanira iyo myanya.
Yakomeje agira ati “Icyo twifuza nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni uko abagore bakomeza kurushaho kwigirira icyizere, bakiyamamariza n’imyanya ya Meya mu turere twose, kandi bakemeza inama njyanama ko bafite ubushobozi kugira ngo ibagirire icyizere”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB, nacyo kigaragaza hari abagore batinya cyangwa bakananirwa guhuza imirimo y’ubuyobozi isaba ubwitange n’iyo mu rugo, bityo ngo birasaba gushyigikirwa n’abagabo kandi n’abagore bakamenya kubihuza.
Mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yo mu mwaka wa 2011, imibare igaragaza ko mu nzego z’imidugudu naho hakiri icyuho, kubera abagore biganje mu nama njyanama aho batangira ibitekerezo, ariko byagera mu nama nyobozi z’inzego z’ibanze, bakagabanyuka ku buryo bugaragara.
Muri komite nyobozi z’Imidugudu Abagore bari kuri 38.7% naho Abagabo ni 61.3%
Inama Njyanama z’Utugari, abagore bari kuri 43.9% naho abagabo bakaba 56.1%, mu gihe mu Nama Njyanama z’Imirenge abagore bari 45.1% abagabo bakaba 54.9%.
Mu Nama Njyanama z’Uturere ho abagore bari kuri 43.2% abagabo bakaba 56.8%, byagera muri Biro y’Inama Njyanama z’Uturere abagore bakaba 34.4%, abagabo bakagira 65.6%.
IGIHE