déc
20
2015

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara y’uburasirazuba bimwa inguzanyo

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muntara y’iburasirazuba baravuga ko babangamiwe no kuba ama banki atabizera ngo abahe inguzanyo bityo babashe kwagura ibikorwa byabo bibafashe no kuba bakora ubucukuzi bujyanye n’igihe, gusa ubuyobozi bw’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye yagaciro mu Rwanda(Rwanda mining association), burizeza aba bacukuzi ko ikibazo kiri munzira zo gukemuka kuko batangiye ibiganiro n’abayobozi ba ma banki atandukanye kugira ngo batangire kujya boroherezwa muguhabwa inguzanyo. 

Bamwe mubakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro bakorera mu ntara y’iburasirazuba baravuga ko bahangayikishijwe no kuba amabanki atajya abaha inguzanyo kugira ngo bakomeze gukora ubucukuzi bujyanye n’gihe bakemeza ko ngo izi mbogamizi zibangamiye uyu murimo bakora bakaba basaba ubuyobozi bwite bwa leta kugira icyo bukora kugira ngo icyo kibazo gikemuke. 

Mutesi Jeanette vise presidente wa mbere w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye yagaciro mu Rwanda  muri Rwanda mining association, asubiza kuri iki kibazo yatangaje  ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka kuko batangiye ibiganiro n’amabanki atandukanye kugira ngo atangira kujya aha abacukuzi b’amabuye ayagaciro inguzanyo kuburyo bworoshye.

Mu ntara y’iburasirazuba hacukurwa amabuye y’agaciro atandukanye arimo ayo mubwoko bwa Gasegereti, wolfram, coltra ndetse ngo harimo no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo harebwe ko haboneka zahabu mukarere ka kayonza.

Uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uri ku mwanya wa 2 mu kwinjiriza u Rwanda amafaranga y’amadovise, muri iyi minsi ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro igiciro kikaba cyaragabanyutse, aho amabuye ya cortan yagabanutseho 24% mu gihe cy’amezi abiri ashize, naho amabuye ya Walfram akaba yaratangiye kugabanuka agaciro kuva mu kwezi k’ugushyingo umwaka ushize bityo hakaba harebwa uko hakubakwa uburyo bwo kwihanganira ihindagurika ry’agaciro k’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager