Jan
18
2016

Nyaruguru: Kumenya guteka neza byatumye abagabo bataye ingo zabo bagaruka

Mu buhamya  butangwa na bamwe mubagore bo mu karere ka Nyaruguru, bagaragaza uburyo kumenya guteka neza byatumye ngo nta bagabo bagita ingo bajya gushakisha ahari ifunguro riteguye neza, kandi aba bagore bemeza ko iri bangha ryo gutegura neza amafunguro ry’aba umuti wo guca ubuharike buhagaragara.

Hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ntihasiba kumvikana amakimbirane hagati y’abashakanye, ashingiye ku mpamvu zitandukanye, akenshi akabyara ingaruka zitari nziza, zirimo kwicana, ubukene, guta ishuri ku bana n’izindi.

Bamwe mubagore mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragaza ko nyuma yo guhugurwa n’umushinga PPMDA wa Duhamic Adri ifatanyije na Adenya, byatumye bamenya gutegura neza amafunguro, bigabanya amahane mu ngo zabo ndetse na bamwe mu bagabo bajya bata ingo babicikaho.

Martha Mushimiyimana utuye mu murenge wa Kivu ati “Hari umugabo wahoraga arwana n’umugore we ngo ateka nabi, umwe yaraga ukwe n’undi ukwe, maze kubyiga ndagenda nigisha uwo mugore, (…) aho yamenyeye guteka neza ubu basubiranye kuburiri kandi bafite amahoro mu rugo”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyaruguru Niyitegeka Fabien, ashingiye ku buhamya butangwa n’abaturage bakoranye n’uyu mushinga, ndetse nuko bushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, asanga n’ubwo umushinga uzarangira nta kibazo abaturage bazagira akarere kazakomeza kubaba hafi.

Naho uwitwa Mukarurangwa utuye mu murenge wa Muganza avuga ko yigeze kujya agirana n’umugabo we amakimbirane bitewe n’ubukene bari bafite, ariko ngo n’ibyokurya  babonye ntiyari azi kubitegura neza. Ati “Nyuma yaho twigishijwe guteka neza no kwiteza imbere ntakibazo ndongera kugirana n’umugabo wanjye"

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyaruguru, Niyitegeka Fabien, ashingiye ku buhamya butangwa n’abaturage bakoranye n’uyu mushinga, ndetse nuko bushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, asanga n’ubwo umushinga uzarangira nta kibazo abaturage bazagira, kuko ngo akarere kazakomeza kubaba hafi.

Niyitegeka ati “Umushinga wa PPMDA waradufashije cyane, kuko uburyo bakoresha ni ukwegera abaturage ndetse no gukorana n’ubuyobozi, urebye ubuhamya abaturage batanga bigaragaza ko n’ubwo umushinga uzarangira, ibikorwa bizakomeza kugenda neza”.

Aba baturage bagaraza gusezerera amakimbirane n’umwiryane byaterwaga n’ubukene no kutemenya gutegura neza ifunguro babonye, bigenjemo abafite amasambu mato, aho umushinga PPMDA wabigishije n’uburyo bwo kuyabyaza umusaruro  bayahingaho ibihingwa bidatinda mu butaka, ndetse no korora amatungo magufi.

Usibye amahoro yaje mu ngo zabo, bivugira ko babashije no kugera ku iterambere.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager