Jan
22
2016

Amavuriro adakoreshwa mu ntara y’uburasirazuba

Mu karere ka Ngoma m’uburasirazuba bw’u Rwanda haravugwa amavuriro yubatswe hirya no hino muri aka karere ariko akaba amaze igihe kirekire nanubu ataratangira guko. Radio Isango Star mugukurikirana iyi nkuru twavuganye n’abaturage baturiye ahubatswe aya mavuriro amaze imyaka adakora gusa aba baturage barinubira iki kibazo bavuga ko bagikora ingendo ndende bajya kwivuza kandi bitwa ko bubakiwe amavuriro hafi. Hagati aho ubuyobozi bw’aka karere ka Ngoma buvuga ko ngo nubwo bigaragara ko aya mavuriro yuzuye ngo ariko hakibura imirimo imwe n’imwe ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga.

Amavuriro ane yo mubwoko bwa Poste de santé mu karere ka Ngoma yubatswe hirya no hino niyo adakora magingo aya kandi inyubako zaruzuye aho hari izimaze imyaka igera muri itatu zuzuye. zirimo Poste de santé ya sakara mu murenge wa murama, iya Nyaruvumu mu murenge wa Rukira, Ihanika muri Jarama ndetse niy’akagarama mu murenge wa Rurenge, izi nizo zivugwa n’abaturage ko zimaze imyaka zisa n’izuzuye ariko ntizitangire gukora.

Abaturiye izi poste de santé, bavuga ko uku gutinda gutanga service bibabangamiye cyane ngo kuba basiga ivuriro hafi bakajya kwivuza kure n’ikibazo gikomeye.

Bamwe muri aba baturage bagaragaza ko bari bitabiriye gushyigikira igikorwa cyo kubaka ahazakorera poste de santé, ariko ngo ibyo bagombaga barabikoze none ngo bibaza impamvu zidatahwa ngo zitangire gukora bikabayobera.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providence, arasobanura zimwe mu mbogamizi bahuye nazo, gusa akavuga ko zimwe zatangiye gukemuka. 

Akarere ka Ngoma kishimira ko byibuze buri murenge urimo ivuriro, nkuko bari babyiyemeje mu igenamigambi ry’imyaka itanu bari bihaye kuva 2011.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager