Jan
27
2016

Ngoma : ubworozi bw’ingurube burateza imbere ababwitabiriye

Mu karere ka Ngoma haravugwa ubwitabire buri hejuru cyane mu korora ingurube aho aborozi bazo batangaza ko n’ubwo iri tungo benshi bariha agaciro gake, ngo ribinjiriza amafaranga menshi kurusha n’amatungo maremare kuko hari bamwe bahisemo no kugurisha inka bari boroye bakaguramo ingurube. Abashinzwe gukurikirana amatungo mukarere ka Ngoma nabo baratangaza ko ubu bworozi bw’ingurube buhari kubwinshi aho kugeza ubu mukarere kose hari ingurube zisaga ibihumbi mirongo itandatu ngo kandi nta mpungenge kuborozi bazo kuko kugeza ubu nta burwayi budasanzwe bwazo buragaragara.

Ubworozi bw’ingurube ntibusanzwe bumenyerewe cyane gusa muri iyi minsi burimo gufata indi ntera aho usanga bwitabirwa kukigero cyiri hejuru kuburyo hari n’abagurisha inka bari batunze bagahitamo kuzivunjamo ingurube. Nk’uyu muworozi w’ingurube twaganiriye yatubwiye ko nyuma yo guhera kukorora ingurube imwe gusa,yabyara rimwe ikamuha amafaranga arenga ibihumbi 100,kubibwana byayo 12 yari yagurishije ,yemeza ko ubworozi bw’inguru bwinjiza cyane kurusha n’amatungo maremare arimo n’inka.

Uretse inyungu nyinshi yabonye muri ubu bworozi bw’ingurube,ngo yanasanze ubu bworozi butavunanye ugereranije n’andi matungo.

Ibi birahsimangirwa kandi n’umukecuru w’imyaka 80 witwa Nyiramafaranga uvuga ko ku myaka ye y’ubukure abasha korora ingurube nta kibazo kandi imuha amafaranga.

Muganga w’amatungo mukarere ka Ngoma Dr. Bugingo Gilbert yemeza ko ubworozi bw’ingurube muri aka karere bugezweho akanamara impungenge aborozi bazo ababwira ko nta burwayi namba budasanzwe bwari bwagaragara.

Nubwo bamwe bahitamo kugurisha inka bari boroye bakazivunjamo ingurube ariko ntawari wagurisha inka yahawe muri gahunda yagirinka.

 Elia Byukusenge

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager