Nyaruguru: Bagaragaje igikomeje gutera ubujura n’amakimbirane basaba ko cyirandurwa
Ikibazo cy’ubujura n’umutekano muke mu miryango bikomeje kugaragarara mu murenge wa busanze ho mu karere ka Nyaruguru, bamwe mubahatuye bavuga ko ahanini biterwa n’ubusinzi bukomoka ku nzoga zitujuje ubuziranenge, bityo bagasaba inzego zibishinzwe kwita kuri ibi bibazo.
Busanze ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Nyaruguru uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, bamwe mu bahatuye bemeza ko kubona inzoga z’inkorano zitemewe biborohera, kuko ngo hagaragara abantu bazicuruza haba mu ngo ndetse no mutubari.
Amako y’inzoga zitemewe bavuga zihaboneka, harimo igiswika, igikwangari, akabongo, muriture, umumanurajipo, yewe muntu n’izindi.
Aba baturage bavuga ko kuba hari abatarava ku izima mu gukora no kunywa izo nzoga, biri mu bituma hagaragara ubujura n’umutekano mucye mu miryango.
Ndagijimana ati “Abasore birirwa mu gasantere iyo bamaze kuzinywa inda zibabaza ibityo, babibura bakarara batobora amazu bashakisha ibyo biba, (…) twifuza ko ubuyobozi bwaca ibyo biyoga kuko turabangamiwe”
Undi mugabo utashatse gutangza amazina ye, yemera ko inzoga z’inkorano azinywa, ariko akavuga ko ari mbi cyane. Ati “Iyo nasomyeho numva sinzi uko nabaye, nkumva buri wese duhuye twaterurana, kandi tutasangiye, izi nzoga zaratuyobeye, ni ikiyobyabwenge”.
Abatuye Busanze baganiriye na IGIHE, icyo bahurizaho ni uko inzego z’ubuyobozi zafata ingmaba zikomeye kuri zi nzoga, kuko ngo zikomeza guteza amahane mu miryango, ndetse rimwe na rimwe bikabyara urugomo n’impfu za hato na hato.
Umukozi ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza mu murenge wa Busanze Vianney Nsanganira, avuga ko bafashe ingamba mu rwego rwo guca izi nzoga, zirimo inyigisho ku baturage, ariko hakiyongeraho n’ibihano ku batubahiriza inama bagirwa.
Nsanganira ati “Ingamba ya mbere ni kwigisha abaturage tubereka ububi bw’izo nzoga n’ingaruka zigira k’umuntu uzinywa, ikindi tubibutsa ko hari ibihano biteganyijwe kubantu bakora izo nzoga”.
Nsanganira kandi atanga inama zo kwirinda izo nzoga, kuko ngo usibye kwangiza ubuzima bwabo bazinywa no guteza umutekano mucye, zibasigira n’ubukene mu ngo zabo n’imiryango.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd