fév
22
2016

Nyamagabe: Urubyiruko ku bufatanye na Amerika bahagurukiye kwita ku bidukikije

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwibumbiye mu mashyirahamwe abiri, rwatangiye umushinga wo kwita ku bidukikije, haterwa ibiti mu mirima y’abaturage, hagamijwe kurwanya isuri, kwita ku bidukikije no kuboneza imirire.

Uru rubyiruko rwashinze amashyirahamwe yita ku bidukikije, nyuma yo kugira amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  muri gahunda yiswe ‘Mandela Washington Fellowship’,  iterwa inkunga na Perezida Barack Obama, kugira ngo afashe abanyafurika  bongererwe ubumenyi bazane impinduka mu bihugu bakomokamo.

Jean Bosco Nzeyimana washinze ishyirahamwe ryitwa ‘Habona Ldt’ avuga ko nyuma yo kuva muri Amerika kongererwa ubumenyi bitarangiriye aho, kuko afatanya n’urubyiruko bagakora imishinga itandukanye ifitiye inyungu abaturage n’igihugu, byaba ngombwa Amerika ikabatera inkunga.

Nzeyimana ati “Turagenda tukareba igikorwa gifitiye inyungu abaturage, tukareba n’ubushobozi dufite bwo kugishyira mu bikorwa, twasanga bikeneye ubushobozi burenze ubwo dufite, tugakorana na Amerika ikaba yadutera inkunga”.

Arakomeza ati “Twababwiye imishinga itandukanye harimo n’uyu wo kwita kubidukikije dutera ibiti mu mirima y’abaturage, bbemera kubidufashamo badutera inkunga mu buryo bw’amafaranga, ariko natwe twari dufite ubushobozi bungana na 30%”.

Muri iki gikorwa cyo gutera ibiti cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Yohani Bayiringire umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, yasabye abaturage kwita ku biti byatewe bigakura neza, kandi bakabirinda ababyangiza, abizeza ko n’ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Usibye Nzeyimana washinze ‘Habona Ltd’, mugenzi we bafatanya ibikorwa byo kwita ku bidukikije, witwa Ange Imanishimwe nawe yabashije gushinga Ishyirahamwe ryita ku bidukikije ‘Biocop-Rwanda’

Imanishimwe aganira na IGIHE yagize ati “Amerika iyo yahuguye abantu ikomeza kubakurikirana no kububakira ubushobozi butuma bagera ku bikorwa biteza imbere abenegihugu, ni muri urwo rwego twahisemo igikorwa nk’iki gifasha abaturage bacu kugira igihugu gitoshye, bakabona imbuto zo kurya n’ibyatsi byu’amatungo”.

Bamwe mu baterewe ibiti mu bice bitandukanye muri uyu murenge wa Gasaka, babwiye IGIHE ko bamaze kumenya akamaro kabyo, biyemeza kubyitaho no kwiita ku bidukikije muri rusange.

Kuri iyi nshuro hatewe ibiti bisaga 2 000, byiganjemo iby’imbuto ziribwa, ibigaburirwa amatungo, n’imirwanyasuri. Iki gikorwa ngo kizakomeza no muyindi mirenge igize akarere ka Nyamagabe.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager