Umusaruro w’amafi mu kiyaga cya Sake waragabanutse
Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Sake giherereye mukarere ka Ngoma ho m’uburasirazuba bw’u Rwanda, barataka bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’umusaruro muke kugera aho hari abirirwa baroba ariko umunsi ukira ntacyo bacuye. Abashinzwe ubworozi muri aka karere ka Ngoma kuri iki kibazo baratangaza ko iri gabanuka ry’umusaruro risanzwe kandi ngo ntacyo rizahungabanya k’umusaruro w’amafi witezwe kuboneka muri uyu mwaka.
Ikiyaga cya sake giherereye mukarere ka Ngoma mugice cy’amajyepfo y’aka karere ahagana kugihugu cy’uburundi, ni agace gahereyemo n’ibindi biyaga. Aba hatuye abenshi bazi kuroba kandi bamwe uyu mwuga ninawo ubatunze. Gusa muri iyi minsi uyu mwuga wo kuroba usanzwe ubatunze urasa nuwahuye n’akabazo katewe nigabanuka ry’umusaruro w’amafi arobwa muri iki kibazo cya Sake. Imbere y’ikiyaga cya sake ahagenewe gupimirwa ingano y’amafi abarobyi barobye muri kiyaga, abarobyi barataka umusaruro muke, yewe ngo hari nabaza kuroba bagataha amara masa kandi ubundi barabonaga umusaruro uhagije.
Gusa ariko aba barobyi impamvu yiri gabanuka ry’uyu musaruro w‘amafi barayivuga ukwinshi, hari ababihuza n’ingona ziyongereye muri iki kiyaga abandi bakabihuza n’amafi manini yo mubwoko bw’imamba arya amafi mato yo mubwoko bwa terapiya, mugihe abandi bavuga ko iri gabanuka ry’umusaruro risanzwe mu mezi atari ayimvura.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Ngoma, Bugingo Girbert, nawe yasobanuye ko mu burobyi habaho ibihe by’igabanuka ry’umusaruro.arizeza abakunzi b’akanyama k’amafi ko ntacyo bizahungabanya k’umusaruro wari witezwe.
Mu karere ka Ngoma ibiyaga bitatu nibyo bikorerwamo uburyobyi aribyo Sake, Mugesera ndetse na Birira.
Elia BYUKUSENGE, Radio Isango Star