Nyaruguru: Biteze impinduka zikomeye ku rugomero rw’amashanyarazi bagiye kubakirwa
Abaturage bo mu mirenge ya Busanze na Cyahinda yo mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko bizeye ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza, kuko bagiye kubakirwa urugomero rw’amashanyarazi, bakemeza ko umuriro numara kubageraho bazahita batangira imishinga ibyara inyungu.
Babigarutseho kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016, mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ahazubakwa urugomero rwa Ntaruka ruzataranga ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatt (MW) 2,2 ruzubakwa na Kompanyi yitwa ‘Ngali Energy Ltd’.
Uru rugomero rugiye gutangira kubakwa mu kagari ka Runyombyi, umurenge wa Busanze, aho abaturage bahatuye bishimira ko igikorwa remezo nk’iki kije bagikeneye.
Innocent Baziga yagize ati” Iki gikorwa kizaduteza imbere kuko hano hagize agaciro, hari mu cyaro cy’ishyamba, none ubwo bagiye kutuzanira umuriro, bizadufasha kwiteza imbere haze salon zogosha, tugure televiziyo, tubashe kubonera telephone umuriro hafi,(…) ndumva ibikorwa by’amajyambere natwe bigiye kutugeraho”.
Claude Habimana nawe yunze murya mugenzi we ati “Inaha hera ingano, dukora urugendo rw’amasaha ane kugira ngo tubashe kugera i Runyombyi ahari icyuma gisya ifu, twishimiye ubuyobozi bwiza butuzaniye amajyambere, (…) ndateganya gushaka ikibanza kumuhanda nkubaka inzu nziza y’ubucuruzi, nanjye aya mashanyarazi akazahagera mpita nyabyaza umusaruro”.
Abatuye mu murenge wa Busanze ikindi bishimira, ni uko uyu mushinga wo kubaka urugomero uzabaha akazi ka buri munsi bakagira amafaranga babika mu mifuka yabo, dore ko bamwe bamaze kugahabwa mu gikorwa cyatangiye cyo guhanga umuhanda wa Kilometero zirenga ebyiri ugera ahazubakwa urugomero.
Leonard Gasana, umuyobozi wa Kompanyi ‘Ngali Energy Ltd’ ari nayo ifite isoko ryo kubaka uru rugomero rwa Ntaruka, yavuze ko mugihe cy’amezi 18 biteganyijwe uru ruganda ruzaba rwuzuye, bazatanga akazi ku baturage bahaturiye barenga 3 000, bityo asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubibafashamo bagahera ku baturage bakennye kurusha abandi,akaba aribo baheraho baha akazi.
Gasana kandi yavuze ko bifuza ko mubazahabwa akazi kuri uru rugomero 50% baba ari bagore kugira ngo nabo bajye mubikorwa by’amajyambere kandi binjize amafaranga.
Yagize ati “ Tuzatanga akazi ku baturage batuye hano barenga 3 000, twifuza ko ubuyobozi budufasha kureba babandi bakennye kurusha abandi, kandi 50% bakaba ari bagore, ikindi tubasaba ni uko mwakibumbira hamwe mu matsinda kugira ngo amafaranga muzakorera azabagirire inyungu mu gihe kirambye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko yibukije abaturage ko batagera ku iterambere rirambye nta bikorwa remezo bafite, abasaba kuzabyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi igihe uzaba ubagezeho kandi abasaba abazahabwa akazi kwitwararika, knadi bagakorana umurava.
Habitegeko yagize ati “Abazahabwa akazi hano ndabashishikariza kugira konti muri Sacco kugira ngo mwizigamire, kuko amafaranga ni ibiryo bihiye, atazabapfira ubusa, ikindi mukwiye kwitabira ubwisungane mu kwivuza, mukagira ubwishingizi bw’ubuzima, turi kubazanira ibikorwa by’amajayambere kugira ngo mubeho mu buzima bwiza”.
Muri aka kagari ka Runyombyi ahagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi abahatuye bifuje no kugezwaho mazi meza, kuko agace batuyemo ari icyaro ku buryo bigaragarira buri wese uhageze ko basa n’abari mu bwigunge.
Ubuyobozi bwa Ngali Energy Ltd butangaza ko ibikorwa byo kubaka urugomero no guhanga umuhanda ugera aho urugomero rwubatse, bizatwara Miliyoni 11 z’amadolari ya Amerika.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd