Karongi: barifuza ko abanyabukorikori bose bakorera mu gakiriro ka Rubengera
Bamwe mu bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu gakiriro kubatse mu murenge wa Rubengera barasaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu kuzana abandi bakorera hirya no hino kuko bituma abageze muri iyi nyubako batabona ababagana, mu gihe bahitamo guherwa serivisi hafi ibi bikagira ingaruka ku mikorere y’abamaze kugeza ibikorwa byabo muri aka gakiriro.
Ku ruhande rw’ubuyobozi,ngo ikibaraje inshinga ni ibiganiro kugira ngo abaturage basobanukirwe n’umumaro wo gukorera hamwe,bukanavuga ko ahataragera umuriro ari vuba cyane nabo bakaba bawuhawe.
Bamwe mu banyabukorikori bavuga ko babangamiwe nabo bita abakeba bakorera imirimo yabo mu buryo bw’akajagari hirya no hino mu murenge wa Rubenegra kuko bigira ingaruka mu kazi kabo ka buri munsi, banavuga ko kuba muriyo nyubako igice kimwe kitarageramo umuriro bitiza umurindi idindira ry’imikorere yabo.Uyu ati :ingaruka zirahari amafranga yabonaga ntakiyabona kuko babonaga ibiraka biciririrtse aribyo byabahaga amafranga ya buri munsi ariko abataragera mu gakiriro ibyo biraka byose barabyifatira ari abadodera I Kibirizi no ku giti kinini bigatuma akazi kabo kaba gake.
Nubwo hari abataritabira gukorera munyubako y’agakiriro hari n’abandi babyifuza uyu ati narinje kubaza uko nabona ikibanza hano ati mu minsi iza aka gakiriro kazaba gafite agaciro kuburyo n’aho gukorera hazageraho hagashira
APHrodis Mudacumura n’umukozi w’akarere ka Karongi ukurikirana ako gakiriro agira ati hari bamwe bataritabira ako gakiriro ati ariko turi gushyira imbaraga mu biganiro kugirango abagikorera mu kajagari babumbirwe hamwe baze gukorera muri iyi nyubako
Agarutse ku kibazo cy’igice kimwe cyiyo nyubako kidafite umuriro ati mucyumweru kimwe cyangwa bibiri icyo kibazo kizaba cyacyemutse kuko ubu tukivugana na rwiyemezamirimona LEG.
Biteganyijwe ko ako gakiriro kazakorerwamo n’abanyabukorikori bo mu karere ka Karongi n’abandi bose babyifuza.
Uwiyera Julie, Radio Isangno