mar
10
2016

Rwamagana: ruswa iravugwa muri gahunda ya girinka

Abatuye mu murenge wa Rubona akarere ka Rwamagana ho m’uburasirazuba bw’u Rwanda, barashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kwaka abaturage ruswa kugirango bahabwe inka zo muri gahunda ya girinka munyarwanda, aho ngo izo nka zihabwa abafite amikoro aho guhabwa abakene. Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rubona butangaza ko iki kibazo butari bukizi ariko ngo bagiye ku gikurikirana kandi abayobozi bazagaragara ko bakora ayo makosa bazabihanirwa.

Ubusanzwe Kugira ngo umuturage yorozwe inka bikorerwa mu nama rusange y’umudugudu aho haba hari abashinzwe ubudehe, maze umuturage yakwemezwa n’abagenzi be baturanye ko atishoboye, bakamuha inka yakororoka nawe akitura mugenzi we utishoboye.

Gusa abatuye mumurenge wa wa Rubona akarere ka Rwamagana bo bemeza ko atariko bikorwa dore ko ho ngo inka zihabwa abafite amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na mirongo itatu y’u Rwanda kugira ngo umuturage yorozwe nkuko bamwe mubo twaganiriye babivuga.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bifuza ko mugutanga izi nka hajya harebwa abakene dore ko ari nayo ntego nyamukuru y’iyi gahunda ya girinka munyarwanda aho kugira ngo zihabwe nubusanzwe babandi bifite.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona Pierre Celestin Bizumuremyi, atangaza ko usanga abayobozi b’inzego z’ibanze bivanga cyane mu mitangirwe y’inka za girinka kandi bitari bikwiriye akemeza ko abayobozi bizagaragara ko bagira uruhare muri iyo ruswa ngo bazahanwa.

Gahunda ya girinka mu nyarwanda yashyizweho na Leta y’u Rwanda igamije gufasha abakene kuba bakwiteza imbere, ikaba yaratangiye no guhindura imibereho ya bamwe mubanyarwanda bahoze bari mukiciro cyubyukene hirya no hino mugihugu.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager