mar
22
2016

Huye: Inda z’indaro zikomeje kubangamira gahunda zo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Huye bavuga ko bahangiyikishijwe na bamwe mu bakobwa batwara inda bakicecekera, bigatuma abana batwite batitabwaho n’abaganga igihe bataravuka.

Aba babjyanama b’ubuzima bavuga ko zimwe mu nshingano bafite ari ukuba hafi y’umubyeyi utwite bakamugira inama, bakanamufasha kubahiriza inama yagiriwe na muganga, ariko ngo bahura n’imbogamizi y’abana b’abakobwa batwara inda z’indaro bakicecekera.

Uku guceceka ngo niko gukunze kubyara ingaruka zo kuba hari abahitanwa n’inda batwite cyangwa umwana akavukana ibibazo bitandukanye, harimo no kuvuka ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Umwe yagize ati “Ni imbogamizi ikomeye kuko umukobwa utwaye inda y’indaro, arabihisha akazaza kwa muganga ari uko agiye kubyara, cyangwa ugasanga abyariye iwabo”. 

Ikindi kibazo abajyanama b’ubuzima bagaragaza ni icy’imyumvire ya bamwe batinya kujya kwipimisha kubera umuco wo kwanga kugaragaza ko batwite.

Ati “Hari n’indi mbogamizi twakwita ko ari nk’umuco, aho hari nk’uguhisha ko yasamye yibwira ko inda iyo bayivuze ivamo cyangwa ngo baramuroga, ibyo ni ibintu bikomeje kubangamira inshingano zaco zu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi”.

Ubwo bamwe mubagize Inteko Ishinga Amategeko basuraga ibitaro bya Kabutare mu karere ka Huye, bagarutse kuri iki kibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda z’indaro bakabihisha, bavuga ko gukora ubukangurambaga ari kimwe mubyaba umuti kuri iki kibazo.

Senateri Celestin Sebuhoro yagize ati “Icya mbere nukureba uburenganzira bw’umwana, nabo bakobwa bagasobanurirwa neza gahunda za Leta bakazikurikiza, ni ikibazo kigomba gukorwaho ubukangurambaga kigakemuka”. 

Ikindi cyagarutsweho n’intumwa za rubanda, ni gahunda yo kwandikisha umwana ukivuka mu bitabo by’irangamimerere, aho itegeko riteganya ko umwana agomba kwandikwa mu gihe cy’iminsi itarenze 15 akimara kuvuka.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager