mar
23
2016

Rubengera: barasabwa kwirinda ababayobya bitwikira amasengesho

Abakiristo b’itorero Presybyterienne mu Rwanda paruwasi ya Rwimpiri barahumurizwa n’ubuyobozi bwabo ko nta ntambara iri mugihugu ko ntanizahaba ko ahubwo bakwirinda ababakwizamo inyigisho z’ubuyoboye ngo bakura mu byumba by’amasengesho.Ni nyuma y’uko hari imiryango igera kw’icumi imaze guhunga igihugu ivuga ko hari intambara y’ikosora igiye kuba.

Mu cyumba cy’amasengesho Paruwasi ya Rwimpiri muri Presybyteri ya Rubengera

Haravugwamo itsinda ry’abantu biyise abiru beretswe ko mu gihugu hagiye kuba intambara y’ikosora  ubuhungiro bwayo akaba ari mu gihugu cy’ubugande kuri ubu imiryango icumi yahasengeraga ikaba yaramaze guhunga igihugu.

Abaturage bavuganye na radio Isangano bavuze ko ubwo ari ubuyobe  kuko igihugu cyu Rwanda  gifite umutekano usesuye ati si ukuri nibinyoma ngo kereke ari mlayika uvuye mw’ijuru akabivuga ati naho bagiye si mw’ijuru.

Ibi bigashimangirwa na Pasteur Nyiraneza Albertine umuyobozi wa presybyteri ya

Rubengera usaba abaturage gutuza bagakurikiza ibyo ijambo ry’Imana rivuga;ati u Rwanda n’amahoro  nta ntambara ihari ntaniyo bateganya

Nyuma yizo nkuru icyo kibazo baritegura kugikemura gute?

Ati twakoze inama n’abashumba bose ba presybuteri baganira kuri ayo amakuru babasaba ko basengana na bakristo babo igihe cyose abakristo basenga hakaba hari umushuma barui kumwe

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois mu butumwa bwe yasabye abaturage kujya birinda abitwikira ijambo ry’imana bakabayobya.

Kurutonde rw’imiryango icumi yahunze haravugwamo n’umuryango w’uwari umuyobozi w’ikigo cya cy’amashuri cya Rwimpiri mu murenge wa Rubengera Mpumuje Leonard. Wasize asezeye ku kazi avuga ko  agiye  kwiga kure.

Uwiyera Julie, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager