KARONGI:ISHURI RIKURU RY’AMATORERO Y’ABAPOROTESITANTI RYASHYIZE HANZE UBUSHAKASHATSI BUJYANYE NA ZIMWE MURI GAHUNDA ZA LETA
Ubuyobozi bukuru bw’ishuri rikuru ry’amatorero y’abaporotesitanti PIASS , buvuga ko ubushakashatsi abarimu bakora atari ubwo gushyira mububiko gusa, ko ahubwo ari ubwo gufasha abaturage. Ibi ni ibyavugiwe mumuhango wo gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu bigisha muri PIASS , wabereye muri PIASS ishami rya Karongi.
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, abashinzwe uburezi mukarere no mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri ,abafite aho bahuriye n’uburezi ndetse n’abanyeshuri biga muri PIASS ishami rya Karongi.
Mubyo bibanzeho, harimo gahunda za leta zigamije guteza imbere umuturage, nk’ubudehe, umuganda n’ibindi. Uretse kuba gukora ubushakashatsi ari ishingano zabo, umuyobozi mukuru wa PIASS Rev Prof MUSEMAKWERI Elisée agira ati:harimo no gufasha abaturage.
Ubu bushakashatsi bwakorewe muturere dutandukanye, ngo hari umwihariko basanze mukarere ka Karongi.
Nyuma yo kumurikirwa ubu bushakashatsi, umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage MUKASHEMA Dorcelle, yashimiye PIASS kuko hari ababukora bikarangirira aho .
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Karongi Huye na Kamonyi ,ariko bakaba bazakomereza no mutundi turere uko bazajya babona ubushobozi.