aoû
22
2018

Mugunga: Ihihorerwa rishingiye ku gitsina hagati y’abashakanye riterwa n'ubujiji

Abaturage bo murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, bavuga ko  kutagira amakuru ku imibanire no ku myororokere  hagati y’abashakanye, ari kimwe mu mizi ikurura ihohotera rishingiye ku gitsina. Abashakanye bitana ba mwana kubera ubujiji bafite mu cyakorwa kugirango hatabaho ihohoterwa.

Mu kiganiro cyahuza abaturage n’abayobozi b’umurenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, kubufatanye bwa PAX PRESS, umuryango utari uwa Leta uharanira amahoro n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe ; hagaragaye ko abaturage benshi batazi imyifatire myiza y’abashakanye bagomba kugira mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma yiki kiganiro, abaturage barabohotse, bavuga uko babibona! Mutakwasuku Anita w’imyaka 32, ati “Abagabo baraduhohotera: iyo bahinguye, bigira mu kabari, mu gihe twe tuboneraho akanya ko gutunganya imirimo y’imuhira. Iyo baje ninjoro, baza ntakindi basha uretse rya banga ry’abakuru. Ntibashyikirana, baza bafite amahane menshi. Mbese baba bameze nt’amatungo. Iyo umugore ahakanye, avuga ko arwaye, akubitwan urushyi. Iri ni hohoterwa rishingiye ku gitsina”. Mutakwasuku asanga uwakwigisha abagabo uko basaba abagore babo gushyikirana mu buriri, ko ihohorerwa rishingiye ku itsina ryagabanuka mu miryango myinshi.

Nyiratunga Vestine wari witabiriye icyo kiganiro, nawe asanga ubujiji aribwo butuma imiryango myinshi ibana nabi hagati y’abashakanye, ati “Mperutse kumva kuri radiyo yuko mu mashuri hagiye kuba amasomo ku myororokere. Birashoboka ko mu minsi iri mbere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rizagabanuka kuko abashakanye bazaba bafite ubumenyi ku migendekere y’imibiri yabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina”. Nyiratunga Vestine atanga ingero z’abagabo batazi gutereta abagore babo, ati “Baba baheruka kubatereta bakiri muri gahunda yo kurushinga. Bazi yuko iyo bageze mu rugo, ko ari guhita baburira nt’amatungo. Umugore muri ubwo buzima, abafite ibikomere byinshi, bukuryo adashobora kubaha umugabo we, cyangwa ngo amunezeze”.

Mukeshimana Alice, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurnege wa Mugunga, asanga ubumenyi ku myororokere n’imiterere karemano y’imibiri y’abagabo n’abagore, ko ari ingenzi kuyimenya kugirango habe ubusabane hagati yabo. Frere Wellars, umukozi wa Pro-Femmes Twese hamwe, nawe asanga ubwo bumenyi bukwiriwe kumenywa na bose, ndetse n’abize birabareba! Yakomeye avuga ihoterwa rishingiye ku gitsina  rifite uburyo bune rigaragaramo, ati “Hari ihotera rishingiye ku gitsina,  rishingiye k’umutungo, irishingiye ku gitsina nyiribyite (rikorerwa umugabo cyangwa umugore), irishingiye mu gukomeretsa umutima n’irishingiye mu gukomeretsa umubiri”. Frere asobanura ko guhoza uwo mwashakanye ku inkeke aba ari ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeretsa umutima. Iri niryo rero rishobora no kwigaraza mwaburiya bwoko butatu bw’ihohoterwa busigaye, haba irishingiye mu gukomeretsa umubiri, irishingiye k’umutungo no kugitsina ryibasira umwe mu bashakanye (umugabo cyangwa umugore).

Abakuru b’itorero n’amadidi bavuga ko uburyo bwiza bwo kwikunda ari gukunda  uwo mwashakanye. Urugero ni uko iyo umugabo akunda umugore we aharanira kumunezeza, ariko umugore agakuba kabiri ibyo umugabo we amukorera!  Babigeraho kuko baba bafitanye imishyikirano, bavugana ibibazo byabo byose. Niyo mpamvu umurenge wa Mugunga usanga ukwiye kugira imfashanyigisho  ku mibanire y’abashakanye no kurwanya ihohotera mu muryango.

Mukeshimana Alice umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga yahize ko agiye gushyira mu mihigo y’umurenge ayobora gahunda yo kurwanya ihohoterwa n’indi mico mibi ishobora gutuma ihohoterwa riba karande mu muryango.

Nyinawumuntu Inès

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager