Ababaji bari gushakirwa umuti utuma batongera gutinya ibiraka
Bamwe mu bakora umwuga w’ububaji mu dukiriro tuboneka mu turere dutandukanye tw’igihugu bavuga ko hari ubwo babona ibiraka bakabyanga kubera ubumenyi bucye. Nyuma yo guhabwa amahugurwa muishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC South, baremeza ko ibibazo bari bafite bijyanye n’ubumenyi bucye bigiye gukemuka.
Ni mugihe ubuyobozi bwa IPRC South buvuga ko kongerera ubumenyi abakora imyuga itandukanye mu dukiriro, biri muri gahunda yo kunoza ibikorerwa mu Rwanda, no kubihesha agaciro ku isoko ry’umurimo, ndetse no gukundisha abanyarwanda ibikorerwa iwabo.
Mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’amajyepfo, rizwi nka IPRC South, abantu b’ingeri zinyuranye bahigira imyuga irimo ububaji, ubwubatsi, ubukanishi, ibijyanye n’amashanyarazi, ubuhinzi bwa kijyambere, gutegura amafunguro, n’iyindi.
Nubwo iri shuri ryakira abanyeshuri bakeneye kwiga imyuga n’ubumenyingiro, abanyamyuga nabo basanzwe bakorera hanze ntiryabibagiwe, kugira ngo nabo bongererwe ubumenyi babashe kunoza ibyo bakora.
Ubwo twagera muri iri shuri, twasanze ababaji baturutse mu turere dutandatu tw’igihugu bongererwa ubumenyi ku mwuga wabo, aho bagaragaza byinshi bamaze kunguka bizatuma barushaho kunoza ibyo bakora.
Daniel Dushimimana ukorera mu gakiriro ka Rusizi ati “Ntaraza hano mu mahugurwa hari ibintu byinshi nari ntazi mu mwuga w’ububaji, ku buryo hari nk’ikiraka nigeze kubona muri banki cyo kubabariza ibikoresho nanga kugikora kuko nabonaga ntabishobora, (…) rero nageze hano barabitwigisha, bimwe ndabyikorera ibindi barabimbwira, ubu ngiye gusubira aho nkorera, byabiraka bampaga nkabitinya ngiye kubitinyuka”
Uku kongerera ubumenyi abanyamyuga b’abanyarwanda, ni imwe muri gahunda yo kunoza ibikorerwa mu Rwanda no kubihesha agaciro ku isoko ry’umurimo, ndetse no gushishikariza abanyarwanda gukunda ibikorerwa iwabo kugira ngo igihugu cyihute mu iterambere.
Umuyobozi mukuru wa IPRC South, Dr. Baranabe Twabagira, avuga ko gukundisha abanyarwanda ibikorerwa iwabo bigomba kujyana no kubaha ibintu binoze, kdi byujuje ubuziranenge, akaba ari n’imwe mu mpamvu z’aya mahugurwa.
Dr. Twabagira ati “Gahunda dufite niyo gufasha abanyarwanda gukora ibintu byiza byujuje ubuziranenge, kugira ngo tubikundishe abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga babikunde, kandi urabona ko aba tumaze guhugura batangiye gukora ibikoresho byiza kandi bikomeye”.
Iyi gahunda ubuyobozi bwa IPRC South buvuga ko izakomeza, kuri iyi nshuro abantu 30 bakora umwuga wo kubaza nibo bamaze ibyumweru bibiri bahugurwa, hakaba hagiye gukuriki ikindi cyiciro nacyo kigizwe n’ababaji 30.
Abongerewe ubumenyi baturuka mu dukiriro tuboneka mu turere twa Ruhango, Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyabihu na Bugesera
Basabwe ko ibyo bize bajya kubyigisha bagenzi babo bakorana mu dukiriro hirya no hino mu turere baturukamo, kugira ngo gahunda yo kunoza ibikorerwa mu Rwanda no kubihesha agaciro yihutishwe.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd