oct
29
2015

Ababiligi babiri bamuritse ibitabo ku binyoma by’abirabura n’abazungu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

jenoside_igitabo.jpg

Igitabo cyanditswe kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamakuru w’Umubiligi Philippe Brewaeys, afatanyije na Albert Toch wahoze ari Komiseri wa Polisi muri iki gihugu, bamurikiye Abanyarwanda ibitabo bibiri bivuga ku gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no ku binyoma by’abirabura n’abazungu kuri yo.

Ku wa 28 Ukwakira nibwo aba babiligi bamurikiye mu Rwanda igitabo "Traqueurs de génocidaires" ucishirije mu Kinyarwanda ni “Abashakisha abakoze Jenoside” n’ikindi kitwa “ Noirs et Blancs menteurs” bivuga “ Abirabura n’abazungu b’ababeshyi”.

Philippe Brewaeys yavuze ko yanditse ibi bitabo abihereye ku iperereza Ababiligi bakoraga ku ruhare rwabo muri Jenoside cyane cyane kuba ingabo za MINUAR zarataye u Rwanda mu gihe yakorwaga, n’imanza z’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside zabereye mu Bubiligi zirimo urw’ababikira b’i Sovu.

Avuga ko yifashishije amapaji asaga ibihumbi 50 y’imanza ziregwamo abagize uruhare muri Jenoside, ubuhamya, n’ibyo yigereyeho, yanditse ibi bitabo kugirango ahashye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ Ndi umuntu, nabonye ko Jenoside ari icyaha ndengakamere muntu, ikindi ni ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndashaka gukomeza guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside no kurinda ko yibagirana mu bihugu by’i Burayi bitekereza ko yabereye kure yabyo bityo ntacyo bibabwiye.”

Mugenzi we Albert Toch bafatanyije mu gitabo "Traqueurs de génocidaires" yageze mu Rwanda mu 1995 aje muri porogaramu y’Ababiligi yakoranaga na Minisiteri y’Ubutabera mu gutangiza Polisi y’igihugu. Yamaze imyaka 11 akorera urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda TPIR, nk’umwe mu bahigaga abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bimwe mu bikubiye mu bitabo "Traqueurs de génocidaires" na “ Noirs et Blancs menteurs”

Mu gitabo “ Noirs et Blancs menteurs” cya Philippe Brewaeys, cyasohotse mu Gushyingo 2013 yakoze ubucukumbuzi ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana anagaragaza uko Jenoside yagenze.

Muri iki gitabo agaragazamo uko umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière, yifashishije ubuhamya bw’abirabura n’abazungu b’ababeshyi mu mpera z’Ugushyingo 2006 agasohora ibirego bishinja ingabo zari iza RPF Inkotanyi ko arizo zahanuye iyo ndege ya Habyarimana.

Yerekana ko kandi imibare ivugwa na Loni ko Abatutsi bazize Jenoside ari ibihumbi 800 ari ibinyoma bidafite icyo bishingiyeho, agashingira ku ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri 2002 ryerekanye ko ahubwo basaga miliyoni imwe.

Mu gitabo "Traqueurs de génocidaires" cya Philippe Brewaeys na Albert Toch, kivuga ku gikorwa cy’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha cyo guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Toch nk’umwe mu bahigaga abo bantu avugamo abafashwe, abatarafashwe, ibibazo bahuraga nabyo mu kubahiga, uko abashakishwaga bakingirwaga ikibaba n’ibihugu bibacumbikiye.

Toch agaragaza ko babashije guhiga abantu 85 ariko bagiye bagorwa n’ubushake bw’ibihugu bicumbikiye abakoze Jenoside bwo kubatanga.

Yagize ati “ Bamwe babaga bakingiwe ikibaba na guverinoma z’aho bari, abandi bafite ibyangombwa by’inzira bihabwa abari mu butumwa bw’igihugu ‘Passport diplomatique’, mvuze nka Kabuga ni umukire cyane afitanye umubano wa hafi n’uwari Perezida wa Kenya Alap Moi, abahigwa babaga bafite ibyitso bibaburira cyangwa bagatanga amafaranga kuri bamwe mu babahigaga bakayobya uburari.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rwashyira igitutu ku Muryango w’Abibumbye no ku bihugu bicumbikiye abakoze Jenoside kuko hari abazwi neza aho bari ariko ibyo bihugu bikabakomeraho cyane.

CNLG isanga ari umusanzu wo gukomeza kwerekana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko ari ikimenyetso gishimangira ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga kandi kitababaje Abanyarwanda gusa.

Yagize ati “ Ibi bigaragaza ko abantu bose bitabiriye kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, byerekana ko Jenoside ari icyaha kiri ku rwego mpuzamahanga kitababaje gusa Abanyarwanda bonyine ahubwo cyanababaje n’Abanyamahanga bafite umutima wo kurengera uburenganzira bwa muntu.”

Asaba buri wese gukomeza iyi nzira yo kwandika, gukora za film, gukina imikino ifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango amateka akomeze amenyekanye, abato n’abazavuka bazabone aho babihera babyirinda, ariko babifiteho ubumenyi.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamakuru w’Umubiligi Philippe Brewaeys, yavuze ko guhera mu mwaka wa 2016 azagaruka mu Rwanda agakora filimi mbarankuru ku bwicanyi bwabereye muri Ecole technique officielle Don Bosco ku Kicukiro ku musozi wa Nyanza.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager