oct
11
2015

Ababyeyi babyarira mu nkambi z’impunzi z’abanyekongo bahawe ibikoresho by’ibanze

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 09 Ukwakira 2015, Umuryango mpuzamahanga UNFPA (United Nations Population Fund) ukorera mu Rwanda, watanze ibikoresho bikenerwa n’umugore wabyaye ndetse n’umwana we, bizafasha ababyeyi babyarira mu nkambi ya Kigeme n’iya Mugombwa zicumbikiye impunzi z’abanyekongo.

Ibi bikoresho byiganjemo iby’isuku, imyambaro y’imbere n’ibindi birimo ibifasha kuboneza urubyaro, byashyikirijwe abakozi b’umuryango African Humanitarian Action (AHA), usanzwe utanga serivise z’ubuzima muri izi nkambi.

Umukozi wari uhagarariye UNFPA, Daniel Alemu nyuma yo gutanga ibi bikoresho yatangaje ko biyemeje gufasha abagore babyarira mu nkambi ndetse n’impinja zabo, kuko ubuzima babyariramo buba butameze neza.

Yagize ati “ni igikorwa twiyemeje kuko bariya babyeyi baba mu nkambi ubuzima babamo butoroshye, noneho urumva ko biba bibi kurushaho iyo babyaye, (…) twiyemeje gutanga umusanzu wacu mu guha ubufasha bene abo babyeyi n’impinja zabo”

Dr. Ayirwanda Vradesku Eric, umukozi w’umuryango AHA, ukorera mu nkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’abanyekongo, nyuma yo kugaragaza ibibazo ababyeyi babyarira mu nkambi bahura, yatangaje ko  ibi bikoresho ari ingirakamaro, kuko bizafasha benshi mu babyeyi batagira amikoro.

Kuri we asanga nta terambere rirambye rishobora kubaho ubuzima bw’umubyeyi n’umwana  bititaweho.

Yagize ati “ mwabonye ko harimo ibikoresho byose umugore umaze kubyara yakifashisha, (…) dusanzwe dutanga serivise z’ubuzima mu nkambi z’impunzi, kuko twese twifuza ubuzima bwiza n’iterambere, ariko buriya nta terambere rirambye rishobora kubaho ubuzima bw’umubyeyi n’umwana  bititaweho”.

Usibye gufasha aba babyeyi babyaye hamwe n’abana babo, uyu muryango African Humanitarian Action, ubafasha no kuboneza urubyaro, aho ubigisha ukanabagezaho izo serivise, kugira ngo babyare abo bashoboye kurera kandi birinde kubyara indahekana.

Dr. Nyandwi Innocent umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubuvuzi mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Nyamagabe yavuze ko mu nkambi bafite agashami gashinzwe serivise zo kuboneza urubyaro.

Ati “turabigisha tukabakangurira kuza guhabwa serivise zo kuboneza urubyaro, tukabereka n’ibyiza byo kubyara abo bashoboye kurera, kuko abenshi baba batabizi, kuko aho baturutse ntabyabagayo”

Inkambi ya Kigeme ihereye mu karere ka Nyamagabe icumbitsemo impunzi z’abanyekongo zirenga ku bihumbi 20, mu gihe abagore babyara ku buri mwaka baba bagera kuri 700.

Naho inkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara icumbitkiye  impunzi z’abanyekongo zirenga ibihumbi 8, mu gihe abagore babyara buri mwaka baba barenga 300.

UNFPA Rwanda itangaza ko ibikoresho yatanze, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 34 n’ibihumbi 534.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager