jui
17
2024

Ababyeyi bonsa n’abakobwa bahawe ibyumba by’umwihariko ku biro by’itora

Mu Rwanda hose, kuri site y’amatora, hari hateganyijwe ibyumba byagenewe ababyeyi bonsa ,ndetse n’iby’abakobwa mu gihe bakeneye isuku ku mubri wabo. Mu karere ka Rulindo, ababyeyi bishimiye serivisi bahawe.

Kuri site y’itora ya G.S. Kiruli yari yashyizwe mu murenge wa Base, mu karere ka Rulindo, bamwe mu babyeyi bashyiriweho icyumba cyo kubafasha konsa abana ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, baravuga ko cyabafashije gutora neza.

Uwineza Lydia waturutse mu mudugudu wa Cyondo ni umuseseri wari waje gutoresha kuri iyi site. Twamusanze ari konsa umwana we muto ahagana ku isaha ya saa munani, ubwo abatora bari bagabanutse.  Yagize ati “Twishimiye ko twashyiriweho iki cyumba cyo gufasha ababyeyi konsa baje gutora, tukaba twifuza ko bizakomeza n’abandi babyeyi ntibajye bumva batinye kuza kuko bafite abana bato, bakamenya ko n’abana leta ibitayeho”. Yongeyeho ko kugira ngo abashe kuza konsa, yasimburwaga na bagenzi be. Ati “Umwana namuzanye nzana nuwo kumurera. Iyo nkeneye kumwonsa, ndeba umuseseri w’umusimbura akansigariraho, nkaza nkamwonsa narangiza ngasubira mu cyumba cy’itora ”.

Aha hashyizwe site y’itora, hasanzwe hari icyumba cy’umukobwa kirimo ibikoresho by’isuku ashobora kwifashisha mu gihe bibaye ngombwa  nta kiguzi.

Murebwayire Florence, twamusanze kuri iyi site ari gufasha ababyeyi n’abakobwa bashobora gukenera iki cyumba. Nk’umubyeyi usanzwe afasha abakobwa biga kuri G.S.Kiruli yatubwiye ko kigizwe n’ibice bitatu.

Ati ”Gifite ubwiherero, kikagira (douche) aho gukarabira, kikagira n’aho umubyeyi ashobora kuruhukira aramutse agize ikibazo”.

Murebwayire akomeza avuga ko ubwo igikorwa cy’amatora cyari kiri kuba, hari umubyeyi utwite waje kukiruhukiramo, ndetse n’abkobwa bamwe na bamwe baje guhabwa serivisi z’isuku mu cyumba cyabo.

Yagize ati”twakiriye umubyeyi wari ufite inda ikiri ntoya wagize ikibazo cy’isereri, araza tumwereka aho aryama tumuha amazi yo kunywa araruhuka, amaze kuruhuka asubira gutora. Byagenze neza, yatashye anyuzwe yishimye kubera ko twamwakiriye neza kandi na we yumvise afite umutekano uhagije”.

Umuyobozi wa site y’itora ya G.S. Kiruli, Kalimba Théonetse yashimangiye ko iki cyumba cyafashije ababyeyi bonsa gutora neza.

Yagize ati“Cyafashije ababyeyi bonsa gutora neza, kandi baranabyishimiye babonye iyo serivisi n’uburyo bari bitaweho.Kuko bose nkibabwira ko gihari bahise baza bose bankurikiye, nko mu cyumba ukabona havuyemo ababyeyi 10, 15. Bati koko biratworohereza”.

Kalimba avuga kandi ko kugira ngo ababyeyi bonsa bari baje gutora bamenye ko bateguriwe aho bashobora kujya bakonsa abana babo, yabibabwiriye aho bari butorere.

Ati “Nanyuze nko mu midugudu 8 bose ndabashishikariza, noneho mu buryo bwo kuborohereza, nkajya njyana abantu bane ngo babatoreshe bihute. Nkagenda ndeba buri cyumba ngasubirayo buri minota icumi, nkongera nkajyana abandi bane muri kimwe babiri mu kindi babiri bakafasha gutora mbere y’abandi”.

Ubwo ubuyobozi bukuru bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) bwahuraga n’indorerezi kuwa 12 Nyakanga 2024, Perezida wayo Madamu Oda Gasinzigwa yavuze ko kuri site z’itora hateganyijwe icyumba cy’umukobwa  kihariye cy’abantu bose bashobora kuba bafite intege nkeya.

Yagize ati:’’ Twateganyije ko kuri site z’itora tugira icyumba cyihariye cyakindi tuzi cyashyizwe mu mashuri gifasha abakobwa n’abadamu kugira ngo dushyigikire politiki y’ihame ry’uburinganire yuko umugore agomba kujya mu bikorwa byose nta mbogamizi, ariko icyo cyumba kikaba cyanakwiyambazwa n’abandi bashobora kuba bafite ikibazo.”

Ati “twagerageje ku buryo zashobora kuba hafi n’ibigonderabuzima, ariko nkuko mu bizi mu Rwanda serivisi zitandukanye ziba ziri hafi kandi dufatanye n’izindi nzego kugira ngo muri icyo gihe, ubufasha ubwaribwo bwose bwaba bukenewe bube bwatangwa”.

Muri aka karere ka Rulindo, kuri site ya G.S. Kiruli, icyumba cy’umubyeyi wonsa cyashyizweho kirimo n’ibikoresho nk’imikeka yo kuryamishaho abana, ndetse gishyirwamo n’amazi na biscuit byahawe ababyeyi bonsa.

Nadine Umuhoza

Langues: 
Thématiques: 

Partager