nov
04
2015

Abadepite ntibavuga rumwe ku mushinga w’itegeko ryo gushyigikira ikigega cy’abagore

Parlement_Rw1.jpg

Parlement du Rwanda

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo bagaragaje impungenge ku mafaranga angana na 0,3% by’umushahara azakatwa buri mukozi kugira ngo hashingwe ikigega gifasha abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara.

Nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana iri tegeko rigamije guha umushahara wuzuye ababyeyi bari mu kiruhuko cy’amezi atatu.

Avuga ko inyigo zasanze umukozi wese azatanga umusanzu ungana na 0,6% by’umushahara we ariko akaba yasaranganywa hagati y’umukozi n’umukoresha muri bo umwe agatanga 0,3% agahurizwa muri kigo gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB.

Bamwe mu badepite bagaragaje impungenge zitandukanye kuri uyu mushinga.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney yibajije niba abakozi, amashyirahamwe,n’abandi baragishijwe inama.

Yagize ati “Umushahara w’umukozi ni ntayegayezwa, ese uyu mukozi uzakatwa umushahara yaba yaragishijwe inama?”

Naho Depite Nyirarukundo Ignatienne we yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uburyo Leta igiye kwinjira mu masezerano hagati y’umukozi n’umukoresha.

Ati “Ni gute Leta yakwinjira hagati y’umukozi n’umukoresha. Niba yiyemeje kubyinjiramo ni kibe ikigega cy’umugore wese ntirobanure uwo ireberera n’uwo itareberera”.

Depite Nyirabega Ethalie na weyagaragaje ko iki kigega gikwiye kuba icy’abagore bose muri rusange.

Indi mpungenge yagaragaje n’iy’abakozi bahembwa make bazishyurira abagore bahembwa menshi akibaza niba batazaba barenganye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko begereye urugaga rw’abakozi mu Rwanda, amashyirahamwe y’abakozi atandukanye, Sosiyeti Sivile, abakozi n’abakoresha kandi ko nta wabonetse ufite ingingimira.

Ndagijimana avuga ko abagore bose bakeneye kwitabwaho ariko iki kigega kireba ikiruhuko cy’umukozi ukorera umushahara.

Uyu musanzu ureba umukozi ugengwa na Sitati rusange y’abakozi ba Leta, Abagengwa n’amasezerano y’akazi cyangwa amasezerano yihariye mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager