Abafite ubumuga barishimira amahugurwa bahabwa
Abafite ubumuga bo mu turere twa Karongi na Rutsiro,bavuga ko amahugurwa bagiye bagenerwa n’urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya icyorezo cya Sida no kurengera ubuzima bwiza,yabagiriye akamaro kuko bituma bamenya uko bahagaze bigatuma bamenya uko bagomba kwitwara mubuzima bwaburi munsi,abanduye nabo bagashobora kubaho batihebye bumva ko ubuzima bukomeza.
Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya icyorezo cya Sida no kurengera ubuzima bwiza,utegurira abafite ubumuga amahugurwa anyuranye cyane cyane yibanda mu kubakangurira uko bakwirinda virus itera sida n’uburyo abagize ibyago byo kuyandura bakwitwara bakaba ho batihebye.uretse n’ibyo kandi banahabwa amahugurwa kubijyanye no kwihangira imirimo bibumbira mu ma koperative abafasha kwiteza imbere.
Karangwa Francois Xavier ni umuhuzabikorwa w’uru rugaga ku rwego rw’igihugu ati twibanda cyane muri gahunda z’ubuzima twirinda icyorezo cya Sida duhugura n’abaganga kugirango badufashe gupima abo bafite ubumuga mu kubapima icyorezo cya Sida
Abakangurambaga b’urungano bazwi kw’izina rya per educateur,bakorana n’urugaga mugufasha abafite ubumuga bati aho twatangiye guhugurirwa twaramanutse dutanga ibiganiro kuri sida bati ubu abo turi kumwe bose bazi uko bahagaze kandi bigakorwa buri mezi 3 bityo bashobora kwikorera bigatuma badasabiriza
Uretse amasomo bazahabwa kubirebana n;icyorezo cya sida mu mahugurwa y’iminsi itatu bari gukorera kuri centre Ubucuti kuva kuri uyu wa mbere,bazanagezwaho amategeko arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga k’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga
Julie Uwiyera Radio Isangano