jui
10
2021

Abagabo barenga 7000 bakorewe ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina mu myaka ine

9bbbbd5ac832d6629bf9de55b22657.jpg

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bahohotewe/Ifoto: Internet

Inkuru y’umugabo uhohoterwa akabitangaza mu ruhame ni imbonekarimwe, benshi iyo bacyocyoranye n’abakunzi babo bararuca bakarumira.

 

Ni icyemezo ahanini gifitanye isano n’umuco w’igihugu aho umuntu yumva ko kuba umugabo yavuga ko yakubiswe n’umugore we cyangwa agakorerwa ibindi bikorwa bibabaza umubiri we byabaga ari nk’ikinegu muri rubanda; ko yafatwa nk’udashoboye cyangwa inganzwa.

Mu muco wa Kinyarwanda, umugabo afatwa nk’umunyembaraga, utunga urugo, urubirira icyuya kandi akaba wa muntu wirwanaho, ufatwa nk’inkingi mwikorezi mu muryango.

Ibi bituma rero abakorewe ihohoterwa baceceka nubwo hari bake batobora bakavuga iby’uwo musaraba bahuriye na wo mu rushako cyangwa ahandi babarizwa muri sosiyete bitewe n’icyiciro barimo.

Nubwo imibare ishobora kuba mito ugereranyije n’ukuri kw’ibibera iyo mu bikari, hari ibigaragaza ko abagabo na bo bakorerwa ihohoterwa ndetse bikagera no ku rishingiye ku gitsina.

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

Iyi raporo yerekana ko muri iyo myaka ine, ab’igitsina gore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809.

Raporo yerekana ko ubukana bw’ibi byaha bugenda bugabanuka kuko nko mu 2018, abagabo bahohotewe bari 2.015 mu gihe mu mwaka wakurikiyeho bageze kuri 998.

Mu gukusanya amakuru akubiye muri iyi raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, hifashishijwe imibare yakusanyijwe mu bitaro by’uturere hibanzwe ku kureba abakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso bifatika by’ihohoterwa ribabaza umubiri ndetse n’ibifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abagabo bashya bakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso byaryo ku mubiri [aha ni nko gukomeretswa] bangana na 6.113 mu gihe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 1097.

Mu buryo bw’impurirane abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ihohoterwa mu muryango Nyarwanda [ni ukuvuga ubariyemo abagabo n’abagore] ni 56.019 hagati ya 2016 na 2019.

-  Abagabo barikandagira mu gutanga ubuhamya ku ihohoterwa

Benshi mu bagabo n’abahungu bakorerwa ihohoterwa batinya kuvuga kubera gutinya uko bakirwa na sosiyete ndetse n’abatoboye rimwe na rimwe baba bafite impungenge ko nta wuzabatega amatwi.

Abagabo bo mu Karere ka Nyagatare muri Werurwe 2021 bavuze ku ihohoterwa bakorewe, banasaba ubuyobozi kwakira ibirego by’ababugana badashingiye ku gitsina.

Nduwamungu Bosco wo mu Murenge wa Karangazi yavuze ku ihohoterwa yakorewe n’umugore we wamuhozaga ku nkeke.

Ati “Nagerageje kubana n’umugore neza arananira, yarankubise inshuro nk’eshatu, nagerageza kujya mu buyobozi bw’umudugudu bati ‘wowe nta jambo ufite’, nabwo mvuyeyo umugore arankubita.”

Mugenzi we utuye mu Murenge wa Mukama na we yakubiswe n’umugore, ageza ikibazo cye mu buyobozi bw’ibanze arenzwa ingohe kugeza yahukanye.

Ati “Nagiye mu buyobozi ndatsindwa, amafuti bakayangerekaho mera nk’isaha ivuye ku gihe, ndahukana mva mu rugo. Umugore n’iyo yagubita nyine ntaho wajya kurega, uremera ukaryumaho kuko uwo urega ni we uregera.”

Ihohoterwa ni igikorwa cyose gikorewe umuntu atabishaka kikaba gishobora kumugiraho ingaruka ku mubiri, mu bitekerezo cyangwa ku buryo bushingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira guteza imbere Uburinganire no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina (RWAMREC), Rutayisire Fidèle, yabwiye IGIHE ko bemeranya n’imibare yatangajwe ku bagabo n’abahungu bahohoterwa ariko ari mike bitewe no kuba hari abatavuga.

Ati “Turakangurira abagabo kudahishira ibyabayeho kuko abenshi banga kuvuga ibyababayeho kubera ko batabona ubufasha, barasekwa bagashyirwa mu kato kuko bazi ko umugabo ahohotera, adahohoterwa. Nk’uko dushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, dukeneye imbaraga mu kurwanya irikorerwa abagabo n’abahungu.’’

Yavuze ko sosiyete imenyereye ko ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse umuco utuma abagabo batavuga akaga bahuye na ko.

Yagize ati “Iyo umugabo yahohotewe akajya nko kuri Polisi, abapolisi baramubwira bati ‘uri umugabo mbwa, ni gute wakubitwa n’umugore?’ Iyo agiye mu ’Nshuti z’umuryango’ cyangwa abashinzwe kurwanya ihohoterwa mu Mudugudu, baramubwira bati ‘nta mugabo ugomba guhohoterwa n’umugore’. Icyo gihe iyo atabonye ubufasha acika intege ku buryo n’ubutaha atajyayo.’’

COVID-19 yongereye ibinyoro mu bibembe?

Umuryango uri mu byiciro byahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 ahanini kubera ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ryacyo, aho igihugu cyafashe ibyemezo birimo Guma mu Rugo, kugabanya amasaha yo gutaha n’izindi.

Izi ngamba zose zatumye ababana barushaho kumarana umwanya munini, yewe no kumenyana byimbitse ku buryo hari ababonye ibyo batamenye ku bo basangiye indaro, ab’imitima yoroshye bigasembura amarangamutima yabyaye amacakubiri, ari na yo ntandaro y’ihohoterwa.

Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, RWAMREC yakoze ubushakashatsi muri gahunda yayo yise “Bandebereho” aho yasanze hari aho ihohoterwa ryiyongereye n’aho ryagabanutse.

Ati “Abitabiriye gahunda ya ‘Bandebereho’ bashoboye kubana neza n’imiryango yabo kandi ihohoterwa ryaragabanutse muri iyo miryango ariko aho itarashoboye kwitabira ayo matsinda kubera COVID-19, ihohoterwa ryariyongereye kandi amakimbirane na yo ariyongera. Bishingiye ku kuba abagabo bari batunze ingo zabo babuze imirimo yabatungaga hanyuma bibongerera guhangayika, ihohoterwa rirazamuka, cyane irishingiye ku mutima kubera kudashobora kubahiriza inshingano zimwe na zimwe.’’

Inyigo yakorewe mu Turere ka Kicukiro na Huye mu 2020 yagaragaje ko imyumvire ku ihohoterwa rikorerwa abagabo n’abahungu ikiri hasi cyane.

Kayisire yagize ati “Umugabo iyo afashwe ku ngufu cyangwa umuhungu agasambanywa n’umugore usanga abantu babifashe nk’ishyano; ntibabyihanganire kurusha uko umukobwa afatwa ku ngufu.’’

RWAMREC yakira abagabo bayigana ikabaha ubufasha bw’ubujyanama n’aho bakurikiranira ibibazo byabo. Nibura mu kwezi kumwe, uyu muryango wakira abari hagati ya 7-10 mu Mujyi wa Kigali bavuga ku ihohoterwa bakorewe.

-  Ingamba zafashwe mu guhangana n’ihohoterwa ryo mu muryango

Nubwo nta mibare yerekana ubukana bw’ikibazo cy’ihohoterwa hagati y’abashakanye nibura kuva mu mezi arenga 15 ashize COVID-19 igeze mu Rwanda, ubuhamya bwa benshi bugusha ku kuba hari aho umuriro watse.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette, yabwiye IGIHE ko hari ibibazo byari mu muryango Nyarwanda iki cyorezo cyatije umurindi.

Yagize ati “Amakimbirane yakomeje kuvugwa haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange, yagiye yiyongera hariho n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. No mu Rwanda ibyo byabayeho. Nubwo twebwe tutavuga ngo byanze bikunze imibare yarazamutse ariko twakomeje kubona iryo hungabana ry’uburenganzira bwa muntu cyane cyane irishingiye ku gitsina.’’

Yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhagarika “ingamba zo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango’’.

Yakomeje ati “Twashatse ubundi buryo budasanzwe bwo gukora kugira ngo bijyane n’igihe twari turimo cya Covid-19. Iyo turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntituvuga ngo ni umugabo, umugore, umwana cyangwa umuhungu wahohotewe, kuri twebwe buri wese agomba guhabwa ubutabera.”

MIGEPROF itanga miliyoni 200 Frw buri mwaka, yoherezwa mu turere agamije gufasha abarimo abana n’abandi bantu bakuru bahohoterwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko hagati ya 2015 na 2018 rwakiriye ibirego 1.098 bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango birimo ibyo gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no kwiyahura.

Imibare ya NISR igaragaza ko mu 2015, hakiriwe dosiye 669 zijyanye no gukubita no gukomeretsa, 89 z’ubwicanyi na 23 zijyanye no kwiyahura. Mu 2016, dosiye zakiriwe ni 641 zo gukubita no gukomeretsa, iz’ubwicanyi ni 97 mu gihe izo kwiyahura ari 17.

Mu 2017 kqndi hakiriwe dosiye 784 zo gukubita no gukomeretsa, 86 z’ubwicanyi na zirindwi zo kwiyahura. Mu 2018 yakiriye dosiye 979 zo gukubita no gukomeretsa, 95 z’ubwicanyi mu gihe izo kwiyahura ari 24.

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bahohotewe/Ifoto: Internet

Langues: 
Thématiques: 

Partager